Facebook yafunze konti ya Donald Trump mu gihe cy’imyaka ibiri

Icyemezo Facebook yafashe cyo gufunga konti za Donald Trump mu gihe cy’imyaka ibiri cyatangajwe nyuma y’uko inama nkuru ishinzwe ubugenzuzi bw’ibigo bitandatukanye, yanze ko Facebook mbere yari yafunze Konti za Trump kuri Facebook mu gihe kitazwi kuko nta gihe cyari cyatangajwe ko icyo gihano kizarangirira.

Donald Trump
Donald Trump

Nyuma y’uko iyo nama nkuru ishinzwe ubugenzuzi bw’ibigo bitandukanye, imariye kubona ko nta gihe cyateganyijwe konti za Trump zizongera gukora, iyo nama nkuru y’ubugenzuzi yahise itegeka Facebook gushyiraho igihe kizwi konti za Trump zizamara zifunze nyuma zigafungurwa nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru cyitwa Politico.

Nick Clegg, Visi perezida wa Facebook ushinzwe itumanaho yagize ati "Dukurikije uburemere bw’icyatumye dufunga konti ya Donald Trump, tubifata ko ibikorwa bye byishe amabwiriza yacu bikabije, ku buryo bikwiye guhanishwa igihano gikomeye kurusha ibindi, ukurikije amategeko mashya ya Facebook".

Facebook ibinyujije mu itangazo yasohoye, yagize iti "Dufunze konti ze mu gihe cy’imyaka ibiri, ibarwa uhereye igihe twafungiye konti ye bwa mbere tariki 7 Mutarama 2021."

Urwo rubuga nkoranyambaga rwa Facebook rwasobanuye ko iyo myaka ibiri nishira, itsinda ry’inzobere rizashingwa kugena niba, hakiri impungenge ko gufungura izo konti byakomeza guhungabanya umutekano wa rubanda, izo nzobere nizibona ari ko bimeze, Facebook iti "tuzakomeza twongere iyo myaka y’igihano mu gihe nabwo kizagenwa, kandi tujye dukomeza kugenzura uko ibintu bihinduka, kugeza igihe impungenge zizarangirira."

Tariki 7 Mutarama 2021, Facebook yafashe umwanzuro wo gufunga konti ya Trump kuri Facebook kubera ko yakuruye imyigaragambyo yanapfiriyemo abantu ku nyubako ikoreramo inteko ishinga amategeko ‘Capitol’ muri Amerika, ibyo bikaba byarabaye tariki 6 Mutarama 2021.

Si Facebook yonyine yafatiye ibihano Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, kuko na Twitter muri Mutarama uyu mwaka yafashe umwanzuro wo gufunga burundu konti ya Trump, bitewe n’izo mpamvu na Facebook yashingiyeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka