Facebook yafatiye ibyemezo bamwe mu bayobozi bo muri Uganda

Mu gihe amatora y’umukuru w’igihugu yegereje mu gihugu cya Uganda, amatora azaba kuri uyu wa kane tariki 14 Mutarama 2021, Facebook yamaze gufunga imbuga za bamwe mu bayobozi bakuru muri Guverinoma aho ibashinja kubangamira ibiganiro bitegura amatora. Ibikorwa byo kwiyamamaza muri iki gihugu byagiye birangwa n’imvururu nyinshi, aho hari bamwe mu baturage bishwe abandi barakomereka.

Uguhangana gukomeye kwagaragaye hagati ya Yoweri Kaguta Museveni w’imyaka 76 y’amavuko umaze imyaka 35 ku butegetsi, na Robert Kyagulanyi w’imyaka 38, winjiye muri politiki asanzwe amenyerewe nk’umuhanzi uzwi ku izina rya Bobi Wine.

Umuyobozi wa Facebook muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, Kezzia Anim-Addo, yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko Facebook yafunze konti za bamwe mu bayobozi, zatangazaga ubutumwa bubangamira umudendezo wa rubanda, muri ibi bihe bidasanzwe by’amatora.

Yagize ati "Hari abari barahimbye izindi konti za Facebook, bagasebya abo batavuga rumwe, bagashyira ibitekerezo biharabika ku nkuta za bamwe mu bakandida, bigize abaturage basanzwe, abandi bakajya mu matsinda, basakaza ibitekerezo biteranya abaturage".
Uwo muyobozi yavuze ko ku buryo bwihutirwa izo nkuta zabo zahise zihagarikwa.

Don Wanyama, umujyanama mu kumenyekanisha amakuru mu biro bya Yoweri Museveni, wafungiwe urukuta rwa Facebook na Instagram, yahise avuga ko ibi ari ukwivanga mu matora ya Uganda. Yagize ati : ‘’Biteye isoni, kumva ko abanyamahanga bazakomeza gutegeka igihugu cyacu, banyuze ku gufunga imbuga nkoranyambaga z’abo mu ishyaka rya NRM, tuzakomeza kurwanira uburenganzira bwacu’’.

Inkuta zafunzwe ziganjemo iz’abo mu ishyaka rya Yoweri Museveni, NRM, aho izisaga 10 zahagaritswe. Icyakora inkuta z’umukuru w’igihugu zo ntabwo zafunzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka