‘Duheruka tubatora’ – Icyo Perezida wa Njyanama ya Bugesera abivugaho

Hari abaturage bakunze kumvikana bakoresha imvugo igira iti ‘Duheruka tubatora’ bashaka kumvikanisha ko hari abo batora mu nzego zitandukanye ngo bababere intumwa nyamara ntibongere kubabona uko babakeneye ngo babatume, cyangwa se bagerayo ntibibuke gukora uko bikwiye inshingano zabajyanyeyo cyane cyane z’ubuvugizi.

Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Bugesera Ndahiro Donald
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera Ndahiro Donald

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Ndahiro Donald,ntahakana ibyo abaturage bavuga ariko na none agasanga hari ibyo bamwe muri bo badasobanukirwa.

Ati “Hari ubwo koko abagize Inama Njyanama y’Akarere baba ari abantu bafite izindi nshingano n’indi mirimo, bamwe bakanayikorera hirya y’akarere. Hari ubwo abaturage batababona nk’uko babyifuza, buri cyumweru, buri munsi aho bataramira, bakabiheraho bavuga ko batajya bababona. Ariko hari n’ikindi cy’uko abaturage baba ari benshi mu murenge cyangwa ku rwego rw’Akarere, ku buryo nubwo umujyanama yaba ahari, aherereye nk’ahantu hamwe yakoreye nk’umuganda ahantu runaka, hari ubwo bashobora no kutamubona. Kuko benshi bavuga ko bazi ibikorwa by’inama Njyanama ariko ntibamenye abajyanama.”

Abagize Inama Njyanama batorwa mu baturage bagenzi babo kugira ngo bajye kubahagararira ku rwego rw’uturere, imirenge n’utugari mu gufata ibyemezo no kubavuganira. Icyakora no ku rwego rw’imidugudu abaturage bagejeje ku myaka 18 y’amavuko kuzamura, itegeko bose ribahindura abajyanama b’umudugudu.

Muri iki cyumweru hagiye habaho ibiganiro byahuje abaturage n'abajyanama
Muri iki cyumweru hagiye habaho ibiganiro byahuje abaturage n’abajyanama

Aha ni na ho Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Ndahiro Donald, ahera yibutsa abaturage bagejeje kuri iyo myaka 18 y’amavuko ko na bo ari abajyanama, ndetse ko bafite ijambo rikomeye, bityo bakaba bakwiye gufata iya mbere mu kwihitiramo ibibakorerwa.

Ati “Icyo dushaka gukangurira abaturage ni uko barushaho kumenya ko ari bo musingi w’ibikorwa byose by’iterambere. Batabigizemo uruhare muri za nama z’umudugudu nta terambere ryabaho. Ubundi abaturage bose bagize umudugudu mu nteko yabo, burya iba ari njyanama yo kuri urwo rwego.”

“Njyanama rero ziba ku rwego rw’akagari, ku rwego rw’umurenge, ku rwego rw’akarere, birasaba ko izo nzego zose zifatanya kugira ngo ntihabeho icyuho. Icya ngombwa ni uko abaturage baba bahagarariwe, ibibazo bafite bikamenyekana kandi bigashingirwaho mu bikorwa akarere gategura.”

Mu rwego rwo kurushaho kuzuza inshingano zabo, abajyanama mu Karere ka Bugesera bateguye icyumweru cy’umujyanama kuva tariki ya 22 Gashyantare kugeza tariki ya 01 Werurwe 2019. Icyo cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti “Umuturage ku isonga mu bimukorerwa.” Cyatangirijwe mu Murenge wa Musenyi mu Kagari ka Rulindo.

Abaturage bo muri uwo murenge bagize amahirwe yo guhura, gusabana no kumenyana n’ababahagarariye baboneraho no kubatuma ngo babakorere ubuvugizi by’umwihariko kuri bimwe mu bikorwa remezo by’ingenzi badafite.

Umuturage witwa Nzatumabo Boniface wo mu Murenge wa Musenyi yatumye abo bajyanama kubakorera ubuvugizi bakabona ishuri ry’abana bakajya bigira hafi ntibavunike bajya kwigira kure.

Hari umuhanda uva i Nyamata ujya mu murenge wa Shyara na wo yasabye ko bakorerwa ubuvugizi ugatunganywa.

Ati “Uwo muhanda nta kinyabiziga cyanyuramo kubera ko ari mu gishanga, bagerageje kuwukora ntiwakunda. Mutuvuganiye uriya muhanda ukuzura byadufasha mu iterambere rya Musenyi tukabona uko duhahirana na Shyara.”

Nzatumabo avuga ko muri ako gace bakeneye n’amazi n’amashyanyarazi.
Ati “Murabona ko aha duteraniye twakoresheje moteri, kandi iyo tuza kugira umuriro w’amashanyarazi byari kudufasha cyane. Amazi na yo ni ikibazo. Nubwo mubona dukeye, tugerageza kumesa, tukisiga, ariko uwakugeza aho tuvoma hariya hepfo mu gishanga cy’Akanyaru aho yaretse ni ho tuyakura. Ibyo bintu tubibonye twakwitwa abaturage beza bo ku rwego rwo hejuru.”

Abaturage baboneyeho umwanya wo kugeza bimwe mu byifuzo byabo ku bajyanama
Abaturage baboneyeho umwanya wo kugeza bimwe mu byifuzo byabo ku bajyanama

Perezida wa Njyanama ku rwego rw’Akarere yababwiye ko bimwe babizi ndetse ko byamaze gushyirwa mu igenamigambi, ariko yibutsa abo baturage ko, nk’uko na bo ari abajyanama by’umwihariko ku rwego rw’umudugudu, bagomba no gufata iya mbere mu kugira uruhare mu bibakorerwa.

Ati “Iki cyumweru cy’umujyanama twagihaye insanganyamatsiko ivuga ngo umuturage ku isonga mu bimukorerwa. Umuturage igihe cyose atarashobora kumva ko ibitekerezo bye, imbaraga ze, ubumenyi bwe ari byo bizubaka igihugu, azashyirwamo imbaraga nyinshi cyane ariko umusaruro ube muke cyane.”

Ni ku nshuro ya kabiri Akarere ka Bugesera gategura icyumweru cy’umujyanama, igiheruka kikaba cyarabaye mu mwaka ushize wa 2018.

Bahuriye no mu bikorwa by'umuganda rusange mu rwego rwo kwishakira ibisubizo bya bimwe mu bibazo
Bahuriye no mu bikorwa by’umuganda rusange mu rwego rwo kwishakira ibisubizo bya bimwe mu bibazo
Abajyanama bashyigikiye ko umuturage agira uruhare rw'ingenzi mu bimukorerwa
Abajyanama bashyigikiye ko umuturage agira uruhare rw’ingenzi mu bimukorerwa
Iki cyumweru cyatumye abajyanama n'abo bahagarariye barushaho gusabana
Iki cyumweru cyatumye abajyanama n’abo bahagarariye barushaho gusabana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka