Dubai: Perezida Kagame aragaragariza isi uko ubukerarugendo n’ubuhinzi bihagaze mu Rwanda

Perezida Kagame ari muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu mu mujyi wa Dubai, aho ari buvuge ijambo mu nama ya karindwi ihuza guverinoma zo ku isi yose, inama igamije gushyiraho umurongo w’ahazaza ha za guverinoma mu isi, bibanda cyane ku buryo ikoranabuhanga no guhanga udushya byagira uruhare mu kubonera ibisubizo bimwe mu bibazo bihangayikishije muntu.

Ihuriro ry’uyu mwaka, ryatumiye u Rwanda kugirango rugaraze intambwe rwateye mu rwego rw’ubukerarugendo n’urw’ubuhinzi. Ibindi bihugu byatumwe muri iri huriro ni Estonia na Costa Rica.

Iyi nama iba rimwe mu mwaka ihuza abantu barenga ibihumbi bine, bagizwe n’abakuru bibihugu na za guverinoma, abahagarariye imiryango mpuzamahanga ndetse n’impuguke zituruka mu bihugu birenga ijana.

Perezida Kagame arahura kandi n’igikomangoma cya Abud Dhabi Mohammed bin Zayed bin Sultan Al Nahyan ndetse n’uwungirije umuyobozi w’ikirenga w’ingabo za Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka