Dr. Usta Kaitesi arasaba abayobozi guharanira ko abaturage babagirira icyizere

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi, avuga ko mu gihe Umukuru w’Igihugu abaturage bamwizera hafi 100%, n’abayobozi bashyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage bakwiye kuba bari kuri icyo kigero kuko bitabaye uko biba ari ukumuhemukira. Yabitangaje tariki 10 Gashyantare 2022, ubwo mu Karere ka Nyagatare hatangizwaga icyumweru cyahariwe imitangire ya serivisi.

Dr. Usta Kaitesi
Dr. Usta Kaitesi

Dr. Kaitesi avuga ko abaturage b’Akarere ka Nyagatare babona imikorere n’imiyoborere ya Perezida wa Repubulika ku gipimo cya 99.8%, inzego z’umutekano ku gipimo kiri hejuru ya 95% naho inzego z’ibanze bakazishima ku gipimo kiri munsi ya 80%.

Mu byo abaturage b’Akarere ka Nyagatare bifuza ko bihinduka harimo urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, aho ubuhinzi buri munsi ya 60%.

Yasabye abaturage kugira uruhare mu guhashya bimwe mu bikorwa bibabangamiye nk’ubujura, aho abaturage bavuze ko buhari ku kigero cya 80% ndetse no gukubita no gukomeretsa mu miryango biri hejuru ya 50%.

Bahawe n'ibikoresho bitanga ingufu zikomoka ku mirasire y'izuba (solar panels)
Bahawe n’ibikoresho bitanga ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba (solar panels)

Ati “Ubujura muvuga ko buhari hejuru ya 80% byaba bibabaje tubyuka tugakora, hagati muri twe hakabaho abatwara iby’abandi. Buri wese akoze inshingano ze ku mudugudu aho ari, ibyo mutubwira bibabangamiye mwahangana na byo.”

Avuga ko u Rwanda rwahisemo imiyoborere ishyira umuturage ku isonga aho ibikorwa byose bikorerwa mu nyungu ze kugira ngo atezwe imbere.

Ikindi ni uko umuturage afite inshingano zo kubaza abayobozi inshingano bakora ndetse agatanga n’isura y’uko abona ibimukorerwa ariko nanone akaba umufatanyabikorwa.

Abatari bafite ibyangombwa by'ubutaka babihawe
Abatari bafite ibyangombwa by’ubutaka babihawe

Yasabye abayobozi gukora batekereza ku wo bakorera kandi na we agahora abaza abayobozi inshingano akanabibutsa ko iyo asiragijwe aba yangirijwe umwanya w’iterambere.

Yagize ati “Dukwiye gukora dutekereza uwo dukorera, na we agahora atubaza inshingano, agahora atwibutsa ko iyo tumusiragije, tumwangiriza umwanya w’iterambere, agahora atwibutsa ko tumwakirana urugwiro, agahora atwibutsa ko dukwiriye kumukorera icyo adukeneyeho nk’uko twakabaye tubimukorera.”

Dr. Usta Kaitesi yibaza impamvu abaturage bizera Umukuru w’Igihugu ku kigero hafi 100% naho abayobozi bashyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage bakizerwa ku gipimo gito.

Ati “Nibutse inzego y’uko inshingano turimo ni iz’abaturage, abaturage bizera Perezida wa Repubulika hafi 100%, twe turi hano dushyira mu nshingano ibyo yabemereye, nta mpamvu n’imwe ituma tutajya kuri icyo kigero kuko icyo gihe tuba tumutengushye.”

Abatari bakabonye indangamuntu bazibonye
Abatari bakabonye indangamuntu bazibonye

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko nyuma y’ubu bukangurambaga bushishikariza abayobozi kurushaho gutanga serivisi nziza hazakurikiraho isuzuma kandi abayobozi bizagaragara ko badatanga serivisi nziza bazahanwa hakurikijwe uko abayobozi babazwa inshingano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Babagirira ikizere gute kandi RGB ariyo yambere mugutanga service mbi iyo umuntu abandikiye mukwa 11 akageza mukwakabiri atarasubizwa ubwo iyo niyo tubyihorere myiza mugira abandi birababaje noneho byagiye gupfa ngo ntimwakira ibaruwa muntoki wabyohereza ugategereza ugatagangara wahamagara ntimwitabe ubwose????!!!

Safari yanditse ku itariki ya: 11-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka