DR Congo irashinja MTN Rwanda gukorera ku butaka bwayo itabifitiye uburenganzira

Minisitiri w’Iposita n’Itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), José Mpanda, yatangaje ko sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda ishobora kuba iri gukorera ku butaka bwa RDC itabifitiye uburenganzira.

Ibi Minisitiri Mpanda yabivuze kuri uyu wa 11 Gashyantare 2026, avuga ko yamaze kugeza iki kibazo kuri Minisitiri w’Intebe wa RDC, Judith Suminwa, wamaze gutanga umurongo ku buryo kigomba gukurikiranwa.

Yagize ati: “Twakiriwe na Minisitiri w’Intebe tumugezaho ikibazo gikomeye cy’uko sosiyete y’itumanaho yo mu Rwanda, MTN Rwanda, yaba yaratangiye gukorera ku butaka bwacu ikoresha imirongo yacu itarabiherewe uburenganzira.”

Minisitiri Mpanda yavuze ko ubwo yajyaga gutanga iki kirego, yari kumwe n’abayobozi ba sosiyete z’itumanaho zikorera muri RDC zirimo Airtel, Vodacom na Orange.

Yongeyeho ko Minisitiri w’Intebe yabahaye umurongo bagomba kugenderaho bakurikirana iki kibazo, anasobanura ko ari ikibazo cya tekiniki kizabanza gusohorerwa itangazo, mbere y’uko inzego za politiki ziza kubyinjiramo.

Ati: “Minisitiri w’Intebe yaduhaye umurongo twagenderaho dukurikirana iki kibazo. Ni ikibazo cya tekiniki, turaza gusohora itangazo kuri cyo, hanyuma inzego za politiki zizabizamo nyuma.”

Yakomeje avuga ko hari ibibazo by’ihuzanzira bikunze kugaragara muri Congo, ku buryo inzego bireba zabyigaho zikumvikana ko bigomba gukemurwa.

Ibi birego bije mu gihe MTN ishinjwa cyane cyane kuba ishobora kuba irimo gukorera muri bimwe mu bice byafashwe na AFC/M23, nka Goma. Ibi bikaba bifitanye isano n’umubano utari mwiza hagati ya RDC n’u Rwanda, by’umwihariko bitewe n’umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa Congo.

Umujyi wa Goma wegereye cyane umupaka w’u Rwanda, aho utandukanywa na Gisenyi n’intera nto cyane, bigatuma imirongo y’itumanaho ishobora kwambukiranya imipaka mu buryo bworoshye.

Mu by’ukuri, mu bice byo ku mipaka si ibintu bishya ko umurongo w’itumanaho wo mu gihugu kimwe ushobora gufatwa mu kindi, cyane cyane iyo ibikorwa remezo by’itumanaho bifite intege nke. Ibi bishobora gutuma abaturage bakoresha simukadi zo mu kindi gihugu, bitabaye ngombwa ko haba hari iminara y’itumanaho yashyizwe ku butaka bw’igihugu cy’abaturanyi.

Gusa ariko, kuvuga ko habaye “kwigarurira ubutaka” byasobanura ko haba hari ibikoresho by’itumanaho bya MTN Rwanda byashyizwe ku butaka bwa RDC hatabanje gutangwa uruhushya n’inzego zibishinzwe, zirimo Ikigo gishinzwe kugenzura itumanaho muri Congo (ARPTC). Kugeza ubu, nta raporo ya tekiniki cyangwa ibimenyetso byashyizwe ahagaragara byemeza ibi birego.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka