Dore inyungu u Rwanda rukura mu muryango wa ACP

Depite Edda Mukabagwiza ukuriye abadepite b’Abanyarwanda bari mu nteko ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika Karayibe na Pasifike (Afrique Caraïbe et Pacifique-ACP), ahamya ko kuba u Rwanda ruri muri uwo muryango ari ingenzi, kuko urufasha kubona ubushobozi bwo gukora imishinga y’iterambere.

Abayobozi bakuru mu nzego za Leta bitabiriye iyo nama
Abayobozi bakuru mu nzego za Leta bitabiriye iyo nama

Yabivuze mu gihe mu Rwanda hateraniye inama y’inteko zishinga amategeko, aho habanje inama y’ibihugu bya ACP, naho kuwa kabiri tariki 19 Ugushyingo hakaba haratangiye inama y’abadepite ba ACP bari hamwe n’ab’umuryango w’ibihugu by’i Burayi (ACP-EU).

U Rwanda ruri muri uwo muryango kuva mu 1975, hakaba hari imishinga myinshi y’iterambere yagiye ikorwa binyuze muri uwo muryango, nk’uko Hon. Mukabagwiza abivuga.

Agira ati “Kuba muri uwo muryango ni ingirakamaro kuko hari imishinga myinshi yagiye ikorwa mu gihugu cyacu ari wo binyuzeho. Aha navuga nk’imishinga inyuranye mu by’ubuzima, hari kandi imishinga na za gahunda mu by’ubuhinzi ndetse no gukora imihanda y’imigenderano ifasha abahinzi kujyana umusaruro ku isoko.

Hari kandi ibijyanye n’ibikorwa remezo, nk’aho umuryango w’ibihugu by’i Burayi udufasha mu gukora imihanda, imishinga yo kugeza amazi meza ku baturage, iyo gukwirakwiza amashanyarazi n’iyindi”.

Akomeza avuga ko abo badepite basuye bimwe mu bikorwa uwo murango ufatanyamo n’u Rwanda, bakishimira ko inkunga zitangwa zikoreshwa neza ndetse ko u Rwanda rwabera urugero ibindi bihugu.

Aho basuye ku cyumweru, ni mu mudugudu mushya w’ikitegererezo wa Karama mu karere ka Nyarugenge, uherutse gutahwa na Perezida Kagame, amashanyarazi yawushyizwemo akaba akomoka kuri ubwo bufatanye.

Umuryango wa ACP-EU ugizwe n’ibihugu 107, birimo 48 bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara n’u Rwanda rurimo, 16 bya Caraïbe, 15 bya Pacifique na 28 by’Uburayi.

Atangiza iyo nama ya ACP-EU ku mugaragaro, Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Augustin Iyamuremye, yasabye ibihugu bigize uwo muryango gushyira ingufu mu guhangana n’ubukene mu baturage babyo.

Dr. Iyamuremye yasabye ibihugu bigize ACP-EU guhagurukira guhangana n'ubukene
Dr. Iyamuremye yasabye ibihugu bigize ACP-EU guhagurukira guhangana n’ubukene

Ati “Ibihugu byose birasabwa kugaragaza ubushake no guhanga udushya, kugira ngo bibone ibisubizo ku byifuzo by’abaturage. Ni ngombwa rero gukorera abaturage mufatanyije na bo kugira ngo harwanywe ubukene bityo barusheho kugira imibereho myiza”.

Yakomeje avuga ko ibyo bitagerwaho hatabayeho kurwanira hamwe intambara yo guhashya politiki mbi zamunzwe na ruswa, ari byo ntandaro y’ubusumbane n’ubukene, agahamya ko u Rwanda rwiteguye gufatanya n’ibindi bihugu mu nzira y’iterambere.

Umwe mu bayobozi muri ECP-EU, Michel Kamano, yavuze ko iyo nama yabahuje yatumye hari ibyo bigiranaho bizakomeza gufasha ibihugu.

Ati “Iyi nama irasiga buri umwe muri twebwe yungutse ubunararibonye ku byo abandi bakoze bigatanga umusaruro mwiza. Ibi ni byo bizatuma tubasha kwikura mu bukene, kuko ibibazo dufite bizakemuka twese dufatanyije”.

Izo nama zahuje abantu 350, zatangiye ku ya 14, zikazasozwa ku ya 21 Ugushyingo 2019, zikaba zarateguwe ku bufatanye n’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka