Daniel Chapo watorewe kuyobora Mozambique ni muntu ki?

Perezida Daniel Francisco Chapo, watorewe kuyobora Mozambique, yavutse ku itariki 6 Mutarama 1977, avukira mu gace kitwa Inhaminga mu Ntara ya Sofala muri Mozambique.

Daniel Francisco Chapo
Daniel Francisco Chapo

Daniel Chapo mu bijyanye n’imyemerere ni umukirisitu, akaba ari umugabo wubatse, ufite umugore n’abana bane (4).

Ni umunyapolitiki ubarizwa mu ishyaka rya FRELIMO yinjiyemo guhera mu 2009, iryo rikaba ari ryo shyaka risanzwe riri ku butegetsi aho muri Mozambique, ribumazeho imyaka igera kuri 49.

Daniel Chapo yize ibijyanye n’amategeko muri Kaminuza ya Eduardo Mondlane, abona impamyabushobozi yaho mu 2000, nk’uko bitangazwa ku rubuga rwa Wikipedia.

Daniel Chapo kandi yabaye umunyamakuru kuri radio Miramar ndetse aza no gukora kuri televiziyo ya Miramar mu 2003-2004. Muri uwo mwaka wa 2004 Daniel Chapo yabaye Noteri wa Leta.

Yabaye umuyobozi mu rugaga rw’abavoka mu 2007-2008, yabaye umwarimu muri Kaminuza ya Pedagogical University muri Maputo, yigisha ibyerekeye itegeko nshinga na ‘sciences politiques’ mu 2009.

Muri uwo mwaka wa 2009 kandi, nyuma yo kwinjira mu ishyaka rya FRELIMO, Daniel Chapo yagizwe umuyobozi wa Nacala-a-Velha District, nyuma aza no kuba umuyobozi wa Palma District mu 2015.

Mu 2013, Daniel Chapo yabonye impabushobozi ya ‘Master’s’ mu bijyanye n’imicungire y’iterambere (development management) muri Université catholique du Mozambique.

Muri Werurwe 2016, Daniel Chapo yagizwe Guverineri w’Intara ya Inhambane iherereye mu Majyepfo ya Mozambique. No mu gihe bari bahinduye uburyo bwo gushyiraho ba Guverineri, ku itariki 15 Ukwakira 2019 yarongeye atorerwa kuyobora iyo Ntara nka Guverineri.

Mu Gicurasi 2024, nibwo Daniel Francisco Chapo yatoranyijwe n’ishyaka rya FRELIMO, kugira ngo arihagararire mu matora y’umukuru w’igihugu muri uku kwezi k’Ukwakira.

Daniel Chapo asimbuye Perezida Filipe Nyusi urangije manda ebyiri
Daniel Chapo asimbuye Perezida Filipe Nyusi urangije manda ebyiri

Tariki 24 Ukwakira nibwo Komisiyo y’amatora yo muri Mozambique yatangaje ko Daniel Chapo yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu n’amajwi 71%. Mu ijambo rye akimara gutorwa akaba yasabye abaturage guharanira ubumwe n’amahoro.

Daniel Chapo w’imyaka 47 y’amavuko, abaye perezida wa mbere uyoboye icyo gihugu yaravutse nyuma y’ubwigenge bwa Mozambique yibohora ku bukoroni bwa Portugal mu 1975. Uwo bari bahanganye mu matora wamukurikiye mu majwi, ni uwitwa Venancio Mondlane we akaba yabonye amajwi 20%.

Biteganyijwe ko Daniel Chapo azarahira mu kwezi kwa Mutarama 2025, asimbuye Perezida Filipe Nyusi urangije manda ze ebyiri z’imyaka itanu, itanu, aho yayoboye Mozambique kuva tariki 15 Mutarama 2015.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka