Daniel Chapo utari uzwi cyane yatorewe kuyobora Mozambique

Komisiyo y’amatora muri Mozambique, yatangaje ko ishyaka riri ku butegetsi, Frelimo, ryatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu rikaba rigiye gukomeza kuyobora nyuma y’imyaka 49 rimaze ku butegetsi.

Umurwanashyaka wa Frelimo, Daniel Chapo w'imyaka 47 ni we watsinze amatora muri Mozambique
Umurwanashyaka wa Frelimo, Daniel Chapo w’imyaka 47 ni we watsinze amatora muri Mozambique

Daniel Chapo, umukandida wa Frelimo utari uzwi cyane, ariko akaba afatwa nk’umuntu ugiye kuzana impinduka mu gihugu, ni we ugiye gusimbura Filipe Nyusi wategetse manda ebyiri.

Ku myaka 47, Chapo, wegukanye amajwi 71%, agiye kuba perezida wa mbere wavutse nyuma y’ubwigenge bwa mu 1975. Uwamuryaga isataburenge, Venancio Mondlane yagizwe amajwi 20%.

Biteganyijwe ko Daniel Chapo azarahira mu kwezi kwa mbere k’umwaka utaha wa 2025, akazasimbura Perezida Filipe Nyusi urangije manda ebyiri z’imyaka itanu buri imwe, akaba ayobora Mozambique kuva tariki 15 Mutarama 2015.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka