Cyril Ramaphosa yongeye gutorerwa kuyobora Afurika y’Epfo

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, agiye kuyobora icyo gihugu muri manda ya kabiri, nyuma y’uko yatowe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ku majwi 283, arushije Julius Malema wagize amajwi 44.

Cyril Ramaphosa
Cyril Ramaphosa

Nubwo ishyaka rye ANC ritabonye ubwiganze busesuye mu matora aherutse y’abadepite, Ramaphosa yatowe ndetse hari hashize iminsi ANC iri mu biganiro n’andi mashyaka bashobora gufatanya bagashyiraho Guverinoma ihuriweho.

Ku wa Kane tariki 13 Kamena 2024, Umunyamabanga Mukuru wa ANC, Fikile Mbalula, yari yavuze ko bari mu biganiro n’ishyaka (The Democratic Alliance - DA) ryaje ku mwanya wa kabiri mu matora, ndetse n’andi mashyaka mato mato.

Perezida Cyril Ramaphosa yashimiye abamushyigikiye bose maze yizeza ubufatanye muri manda ye ya kabiri.

Yagize ati: “Ubu ni ugukorera hamwe ku nyungu z’abaturage b’Igihugu cyacu.”

Hari hitezwe imvururu mu gutangaza ibyavuye mu matora nyuma y’uko umunsi wose Inteko Ishinga Amategeko yateranye bwije kugira ngo ibashe gutora yemeza ugomba gutorerwa umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Kuri ubu intego nshya Ramaphosa yifuza kugeraho nk’uko byagarutsweho mu gutangaza intsinzi ye, ni uko agomba gutanga imyanya muri Guverinoma aho biteganyijwe ko ishyaka ANC rizakorana na DA (Democratic Alliance).

Ibyo kandi bikaba biri mu byifuzwa n’abaturage aho benshi bifuza ko uko kunga ubumwe kutigeze kubaho na rimwe kwagerwaho mu byo Abanyafurika y’Epfo biteze kuri manda ya kabiri ya Ramaphosa.

ANC yatsinze ku majwi 40%, mu gihe yari imaze imyaka 30 ku butegetsi itsinda ku bwiganze bw’amajwi arenga 50%, kuva haba amatora ya mbere mu 1994 ubwo Nelson Mandela yatorerwaga kuyobora iki gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka