COVID-19: Perezida Joe Biden yiyemeje gutanga inkingo miliyoni 100 mu minsi 100 ya mbere y’ubutegetsi bwe

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika watowe, Joe Biden, yihaye intego yo kuba yatanze urukingo rwa Covid-19, ku Banyamerika miliyoni 100, mu minsi 100 ya mbere akigera ku butegetsi.

Icyakora na none Biden yavuze ko amezi ye ya mbere akigera ku butegetsi bitamworoheye ko yahita arangiza iki cyorezo cya coronavirus ariko atanga ibisobanuro bike ku ngamba azakoresha aho yizeza ko n’ubwo atacyirangiza ariko azagica intege ku buryo bugaragara mu Banyamerika bose.

Ku wa Kabiri tariki 08 Ukuboza 2020, nibwo hasohowe raporo itanga uruhushya kugira ngo urukingo rwa Pfizer/BioNTech rwemerwe kandi ruterwe Abanyamerika ku mugaragaro.

Hagati aho Perezida Donald Trump yitabiriye inama yasohoye iyi raporo, ikaba yabereye muri White House higwa ku bikorwa byo gutangira gukingira Covid-19 yiswe "Operation Warp Speed" yerekana ko uru rukingo rwatangiye gukoreshwa mu Bwongereza ku nshuro ya mbere guhera ku wa Kabiri ari urwo kwizerwa no kuri Amerika.

Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Johns Hopkins bubitangaza, ngo Amerika imaze kubarura abantu barenga miliyoni 15 banduye covid-19, icyorezo kimaze kwica abandi ibihumbi 285.

Ibice byinshi by’igihugu byongeye kwisanga ibitaro byongeye kurengerwa n’imibare iri hejuru y’abanduye bashya muri iyi minsi. Ingendo zibarirwa muri za miliyoni abanyagihugu bakoze mu minsi mikuru yo gushimira izwi nka "ThanksGiving" ziravugwaho kuba ari zo zabaye intandaro yo kwiyongera kwa coronavirus.

Perezida watowe Joe Biden yari yitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru i Delaware aho yerekanye umushinjacyaha mukuru wa Californiya, Xavier Becerra nk’umukandida ku mwanya w’ubunyamabanga bukuru bw’urwego rw’ubuzima ndetse no guhitamo Rochelle Walensky kuba umuyobozi w’ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara.

Bwana Biden yagize ati: "Iminsi 100 yanjye ya mbere ntabwo izarangiza virusi ya Covid-19. Sinshobora kubisezeranya. Nk’uko tutinjiye muri aka kajagari vuba, ntabwo n’ubundi tuzagasohokamo vuba."

Akomeza avuga ko icyo ashaka kumvikanisha ari uko mu minsi 100 ya mbere bashobora guhindura no kugabanya inzira n’ubukana bw’iki cyorezo bityo ngo ubuzima bw’Abanyamerika bukongera bukamera neza.

Gusubiza abana ku ishuri na byo biri mu mirongo y’ibizakorwa ku ikubitiro Biden akigera ku butegetsi nk’uko yabyemeje.

Bwana Biden yatanze ibisobanuro bike byerekana uburyo gahunda nini yo gukingira mu mateka ya Amerika izakorwa kandi mu gihe cya vuba gishoboka.

Gusa na none arinubira ko mu cyumweru gishize nta gahunda yo gutangiza ubuyobozi yigeze ahabwa na Perezida azasimbura ari we Trump. Umuhanga mu bumenyi bukomeye bw’ibikorwa byo gukingira byiswe Operation Warp Speed witwa Moncef Slaoui agomba guhura n’itsinda rya Joe Biden bikaba biteganyijwe ko azabikora muri iki cyumweru.

Mu bandi Joe Biden azakuramo abazamufasha harimo Dr Anthony Fauci nk’umujyanama mukuru wa Amerika mu by’ubuvuzi cyane cyane muri iki cyorezo Covid 19. Ni impuguke akaba imwe mu nzobere za mbere ku isi mu buvuzi bw’indwara z’ibyorezo byandura ndetse akaba yarabaye hafi cyane nk’umujyanama w’itsinda rya Prezida Trump - n’ubwo akenshi hari ibyo atumvikanagaho na Perezida Trump kubera ibitekerezo bye aho yagaragaje kenshi ukuvuguruza Perezida Trump ku byo yatangazaga n’amakuru ku cyorezo cya coronavirus.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka