COVID-19: Inama yagombaga guhuza u Rwanda na Uganda yabaye isubitswe

Inama ihuriweho n’abakuru b’ibihugu bine yari itegerejweho kwiga ku kibazo cy’u Rwanda na Uganda yabaye ihagaze, mu gihe ibihugu byagombaga kugira uruhare mu guhuza impande zombi byashyize imbaraga mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Ari u Rwanda na Uganda, ibihugu byombi bihugiye mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, kimwe n’ibihugu by’ibihuza mu biganiro, ari byo Repubulika ya Demukarasi ya Kongo na Angola, na byo bihugiye mu kureba ko ikwirakwira ry’ubwandu bw’icyo cyorezo bwahagarara, ku buryo ibiganiro bigamije gukemura ibibazo hagati y’u Rwanda na Uganda bigomba gutegereza.

Mu nama y’abakuru b’ibihugu bane yabaye tariki ya 21 Gashyantare 2020, ku mupaka wa Gatuna/Katuna uhuza u Rwanda na Uganda, byari byemejwe ko mu minsi 30, Leta ya Uganda yagombaga gukora iperereza ku birego u Rwanda ruyishinja, hanyuma Uganda igatanga raporo.

Mu minsi 15, inama yagombaga kongera guteranira ku mupaka wa Gatuna/Katuna, igamije kureba uko umupaka wafungurwa ndetse n’ibindi.

Inama yanzuye ko “Leta ya Uganda mu kwezi kumwe igomba gusuzuma ibirego by’u Rwanda, ku bikorwa bikorerwa ku butaka bwayo bigamije guhungabanya u Rwanda.

Ibyo birego nibigaragazwa, Leta ya Uganda izafata ingamba zose zo kubihagarika no kurinda ko byazongera kubaho. Ibyo bikorwa bigomba gusuzumwa n’Abaminisitiri bagize Komisiyo ihuriweho igamije gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda”.

Gusa, aho icyorezo cya Coronavirus cyadukiye, kugeza ubu u Rwanda rukaba rumaze kugira abarwayi bacyanduye 40, naho Uganda ikaba ibarura icyenda bamaze kucyandura, ibihugu byombi byashyize imbaraga mu guhangana n’icyo cyorezo. Iminsi 30 yari iteganyijwe yarangiye ku Cyumweru gtariki ya 22 Werurwe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yabwiye Kigali Today ko inama yabaye ihagaze kubera ko ibihugu byashyize imbaraga mu kurwanya Coronavirus, gusa avuga ko Uganda yagakwiye gukoresha uyu mwanya ikarushaho kugenzura ibirego by’u Rwanda, ikagira icyo ibikoraho.

Ati “Inama zose zarahagaze kubera Coronavirus, ariko twasabye Uganda ko yakoresha aya mahirwe mu gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama yabereye i Gatuna/Katuna”.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kuva icyorezo cya COVID-19 cyakwaduka, ibihugu byose ubu bishishikajwe no kukirwanya.

U Rwandaubu rwamaze gufunga imipaka yose, nk’uko amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yatangajwe kuwa Gatandatu tariki 21 Werurwe abisobanura, akaba kandi avuga ko ingendo zose zitari ngombwa zahagaritswe, abantu bakaba bagomba kuguma mu ngo bakubahiriza amabwiriza ya Leta agamije kurwanya ikwirakwirzwa rya Coronavirus.
Kuwa mbere w’iki cyumweru, Leta ya Uganda yatangaje ko habonetse abarwayi umunani banduye Coronavorus, umubare uhita ugera ku bantu icyenda bamaze kwandura, mu gihe mu Rwanda abanduye ubu bamaze kuba 40. Muri RDC ho ubu babarura abantu 45 bamaze kwandura icyo cyorezo, naho muri Angola ho hamaze kwandura batatu.

Minisitiri Nduhungirehe avuga ko Leta y’u Rwanda ari yo yandikiye Uganda isaba ko inama yaba iihagaritswe kugeza igihe bazongera kumenyeshwa.

Mu bindi, Leta ya Uganda yagombaga gukemura ikibazo cy’imitwe yitwaza intwaro, ikorera ku butaka bwayo irwanya Leta y’u Rwanda, ndetse no gutatanya abayoboke ba RNC bakorera muri icyo gihugu.

Ibyari byitezwe n’ibihugu byombi ku kongera kugarura umubano hagati yabyo, byabaye bihagaritswe na Coronavirus ubu imaze guhitana abantu 18,963, mu gihe abamaze kuyandura ku isi yose aria bantu 425,493. Abantu 103,389 bo bamaze kuyikira.

Ingendo zose z’indege ziza cyangwa ziva mu Rwanda zarahagaze, mu gihe Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni na we yiteguye gutanga amabwiriza mashya agamije kurwanya ko umubare w’abanduye muri icyo gihugu wakwiyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka