Congo yashyizeho amafaranga yishyuzwa Abanyarwanda bajya gukorera i Goma

Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGM) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku mupaka uhuza Goma na Gisenyi bashyizeho amafaranga yishyuzwa Abanyarwanda bajya gukorera i Goma.

Abishyura ayo mafaranga kugira ngo bemererwe kujya muri icyo gihugu ni abakozi barimo abacuruzi bato baciriritse, abayedi n’abandi bakora akazi kadahoraho nk’ibiraka. Bari basanzwe bambuka umupaka batishyuye, ariko ubu bashyiriweho amafaranga bagomba kwishyura kugira ngo bahabwe uburenganzira bwo kwinjira mu Mujyi wa Goma, baba banyuze ku mupaka muto cyangwa ku mupaka munini uzwi nka La Corniche.

Radio Okapi ikorera mu gihugu cya Congo ivuga ko ubuyobozi bwa DGM bwashyizeho Amadolari 20 (abarirwa mu bihumbi 18 by’Amafaranga y’u Rwanda) ku mukozi muto, n’amadolari 300 (abarirwa mu bihumbi 276 by’Amafaranga y’u Rwanda) ku bakozi b’abanyamahanga basanzwe baba mu Rwanda ariko bagakorera muri Congo.

Ni ibintu bigoranye ku banyarwanda bakorera i Goma akazi gaciriritse ndetse basanzwe bambuka umupaka bakoresheje indangamuntu nk’abaturiye umupaka.

Kuva tariki ya 10 Kanama 2019 nibwo Ubuyobozi bw’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo rwakuyeho utwangombwa tw’udupapuro twatangwaga ku mupaka tuzwi nka ‘Jeton’ twahabwaga abakoresha indangamuntu ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi.

Kuri iyo tariki ya 15 Kanama nibwo Ubuyobozi bw’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bwabujije Abanyarwanda basanzwe bajya gukorera i Goma kwambuka umupaka batabanje kwishyura amafaranga ya Visa.

Ni icyemezo kireba abakora akazi gaciriritse, ariko hakaba hategurwa ko cyashyirwa no ku banyeshuri b’Abanyarwanda biga mu Mujyi wa Goma.

Mu kwezi kwa Gicurasi 2014, Ubuyobozi bw’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Mujyi wa Bukavu na bwo bwigeze gushyiraho umwanzuro wo gushyiraho visa ku Banyarwanda biga i Bukavu kimwe n’abakorerayo ariko biza gukurwaho.

Ubuyobozi bw’umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu by’Ibiyaga Bigari (CEPGL) bwandikiye igihugu cya Kongo kugira ngo gisuzume ko icyemezo cyafashwe n’abayobozi ba Kivu y’Amajyepfo kitari kinyuranyije n’amasezerano ya CEPGL kuko abaturage bo mu bihugu bya CEPGL nta mafaranga ya Visa bakwa mu migenderanire no guhaha, uretse imisoro basabwa gutanga y’ibikorwa bakorera muri ibyo bihugu.

Gushyirwaho kw’amafaranga ya Visa bizatuma abaturage b’ibihugu batagira imigenderanire n’ubuhahirane kandi imwe munshingano za CEPGL ari ukorohereza abaturage ubuhahirane n’imibanire, cyane ko hari abafitanye isano baba mu bihugu bitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Hhhhhhh ariko kweli natwe babashyirireho cash ya visa turebe ababihomberano cyane.nibo bakomereka pe.iki ni icyemezo kiba gihubukiwe ni ubuyobozi bwabo

Nkusi yanditse ku itariki ya: 17-08-2019  →  Musubize

Hhhhhhh ariko kweli natwe babashyirireho cash ya visa turebe ababihomberano cyane.nibo bakomereka pe.iki ni icyemezo kiba gihubukiwe ni ubuyobozi bwabo

Nkusi yanditse ku itariki ya: 17-08-2019  →  Musubize

Abantu bakora imibare nabi.niyompamvu hahora akajagari ejo bundi twafunze gato umupaka kubera Ebora buzura kumupaka basakuza ubu ibi nitwe tugiye kubyungukiramo cyane, abanyeCongo nibo benshi bambuka umupaka ,natwe dushyireho iyo Viza urebe ko baraka batabikuyeho *

gakuba yanditse ku itariki ya: 16-08-2019  →  Musubize

Ndacyeka waba wibeshye kuko abanyarwanda bajya hakurya n’aba Congomani bakaza iwacu. Twese tura keneranye kuko ntawigira.dufite byinshi twungukira hakurya nkuko nabo hari byinshi bungukira mu Rwanda

DIDI yanditse ku itariki ya: 16-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka