Col Joseph Rutabana yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda asimbuye Gen Frank Mugambage

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi batandukanye.

Ambasaderi Joseph Rutabana
Ambasaderi Joseph Rutabana

Mu bashyizwe mu myanya harimo Col Joseph Rutabana wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda asimbuye Gen Maj (Rtd) Frank Mugambage.

Col Joseph Rutabana yari asanzwe ari ambasaderi w’u Rwanda muri Israel. Asimbuye Gen Maj (Rtd) Frank Mugambage wari umaze imyaka 11 ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda (kuva muri Nyakanga 2009).

Ambasaderi Frank Mugambage
Ambasaderi Frank Mugambage

Ku wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2020 nibwo Minisiteri y‘Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yakoze umuhango wo gusangira no gusezera kuri Ambasaderi Mugambage, imushyikiriza igihembo gishimangira ubudakemwa yagaragaje mu myaka amaze ku nshingano muri icyo gihugu, akaba ari na we wari ukuriye abahagarariye ibihugu byabo muri Uganda.

Mu bandi bayobozi bashyizwe mu myanya n’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatanu, harimo Mironko Fidelis wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Turukiya.

Kanda HANO urebe abashyizwe mu myanya bose, ndetse n’ibyemezo byose by’iyi nama y’Abaminisitiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka