CEDEAO yahagaritse Guinea muri uwo muryango bitewe n’abahiritse ubutegetsi
Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango w’Ubukungu uhuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba uzwi nka CEDEAO/ECOWAS bateraniye mu nama idasanzwe biga ku kibazo cya kudeta yari imaze amasaha 72 yahiritse Perezida Alpha Condé wa Guinea maze bafatira ibihano abayikoze.

CEDEAO yemeje ko yamaganye itizigamye impinduka iyo ari yo yose yashingira ku buryo budakurikije itegeko nshinga ndetse ko inenze cyane abahiritse ubutegetsi.
Guinea yahagaritswe muri uyu muryango CEDEAO, ariko hirindwa gushyiraho ibihano bishingiye ku bukungu nko guhagarika ubuhahirine hagati y’ibindi bihugu no gufunga imipaka. CEDEAO kandi ntiyigeze ibuza abakoze iyi kudeta gukora ingendo hanze y’Igihugu.
Mu gihe ibintu bitarasobanuka muri Guinea, CEDEAO yihutiye kandi koherezayo itsinda kuri uyu wa kane rijya kubonana n’abayoboye iki gihugu nyuma yo guhirika ubutegetsi.
Icy’ibanze iri tsinda rishyize imbere mu biri buganirweho, ni irekurwa mu buryo bwihuse kandi budasubirwaho rya Perezida Alpha Konde wahiritswe agatabwa muri yombi n’abasirikare b’umutwe wihariye.
Icyakora i Conakry mu murwa mukuru ho nta cyo baravuga ku byemezo byafatiwe muri iyi nama, ariko Abdoulaye Oumou Sow, ushinzwe itangazamakuru mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda itegeko nshinga yavuze ko atatunguwe n’ibyemezo bya CEDEAO, avuga ko ababajwe cyane n’uko ntacyo yakoze mbere y’uko habaho ihirikwa ry’ubutegetsi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|