Capt Ibrahim Traoré uherutse guhirika ubutegetsi yarahiriye kuyobora Burkina Faso

Captain Ibrahim Traore yarahiriye kuba Perezida w’inzibacyuho wa Burkina Faso, nyuma y’ibyumweru bikeya hakozwe kudeta yakuye Paul-Henri Sandaogo Damiba ku butegetsi.

Mu birori byo kurahira byabereye mu Murwa Mukuru wa Burkina Faso Ouagadougou, tariki 21 Ukwakira 2022, mu mutekano urinzwe bikomeye, Perezida Traoré, yiyemeje kuyobora neza manda y’inzibacyuho iganisha ku matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Captain Ibrahim Traoré
Captain Ibrahim Traoré

Mu ijambo yavuze nyuma yo kurahirira kuba Perezida w’inzibacyuho wa Burkina Faso, Traoré yagize ati “Duhanganye n’ibibazo by’umutekano ndetse n’iby’imibereho bikomeye ku buryo butarabaho”.

Ati “Nta zindi ntego dufite, uretse kongera kugarura ubutaka bw’Igihugu bwigabijwe n’ibyihebe. Ubusugire bwa Burkina buri mu bibazo”.

Captain Ibrahim Traoré yagiye ku butegetsi ku itariki 30 Nzeri 2022, ahiritse ku butegetsi mugenzi we Lt-colonel Paul-Henri Sandaogo Damiba na we wari wagiye ku butegetsi muri Mutarama 2022, akoze kudeta yakuyeho Perezida Roch Marc Christian Kabore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka