Byemejwe: Perezida Macron arasura u Rwanda mu mpera z’uku kwezi

Uruzinduko rwa Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron rwitezwe mu Rwanda no muri Afurika y’Epfo mu cyumweru gitaha.

Emmanuel Macron
Emmanuel Macron

Ibinyamakuru byandikirwa mu Bufaransa birimo Le Figaro na AFP bivuga ko ubuyobozi bwa Perezidansi mu Bufaransa bwatangaje ko uruzinduko rwa Emmanuel Macron mu Rwanda rurebana no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Biteganyijwe ko tariki ya 27 na 28 Gicurasi 2021 Perezida Emmanuel Macron azasura u Rwanda, urugendo rufatwa nk’intambwe nshya mu guhuza umubano w’ibihugu byombi nyuma y’imyaka ibarirwa muri makumyabiri n’irindwi utameze neza.

Perezida w’u Bufaransa yagize ati: "Uru ruzinduko ni intambwe nshya mu mibanire kandi nta gushidikanya ko ari icyiciro cya nyuma cyo guhuza umubano".

Kuva manda ye y’imyaka itanu yatangira, Emmanuel Macron yatangiye kugaragaza ubushake bwo gukorana n’u Rwanda, cyane cyane ko hashyizweho raporo yakozwe n’amateka ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside y’Abatutsi mu 1994.

Aba banyamateka banzuye ko Paris yagize "inshingano ziremereye kandi zirenze urugero" kubera politiki yayo yo gushyigikira ubutegetsi bwa Leta ya Habyarimana na Leta y’Abatabazi.

Ikibazo cy’uruhare rw’u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kimaze imyaka kivugwa cyane ndetse kikaba cyanatumye umubano w’ububanyi n’amahanga uhuza Paris na Kigali hagati ya 2006 na 2009.

Biteganyijwe ko Perezida azajya ku rwibutso rwa Gisozi i Kigali, aho azavugira ijambo mbere yo kujya kubonana na Perezida Paul Kagame na we umaze icyumweru avuye i Paris mu Bufaransa ndetse akaba yaraganiriye na Perezida Macron hamwe n’abahoze bayoboye ingabo z’u Bufaransa mu Rwanda mu gihe cya Jenoside.

Perezida Kagame mu ruzinduko yagiriye i Paris tariki ya 16 Gicurasi yavuze ko ubu ibihugu byombi byagize amahirwe yo kubaka umubano mwiza nyuma ya raporo ya komisiyo y’amateka.

Perezida w’u Bufaransa kandi azatangiza ku mugaragaro ikigo ndangamuco cy’u Bufaransa, bimwe mu bizaranga icyiciro gikomeye mu kuvugurura umubano w’ibihugu byombi.

Iki kigo kizaba kigamije guteza imbere umuco w’Abafaransa n’umutungo w’Abafaransa, cyane cyane abahanzi baturutse mu karere.”

Biteganyijwe ko Perezida Emmanuel Macron azakomeza n’uruzinduko muri Afurika y’Epfo ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu, aho uruzinduko rwe muri iki gihugu ruzibanda kurwanya icyorezo cya Covid-19 n’ihungabana ry’ubukungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka