Byari iby’agaciro gukorera Abanyafurika – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame, akaba n’umuyobozi w’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ucyuye igihe, yashimiye abanyafurika ndetse n’abayobozi ba Afurika amaze umwaka ayoboye nk’ umuyobozi w’ Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.

Perezida Kagame na Perezida Sisi umusimbuye ku buyobozi bwa AU
Perezida Kagame na Perezida Sisi umusimbuye ku buyobozi bwa AU

Mu butumwa anyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Perezida Kagame agize ati “Kuyobora abanyafurika ndetse n’abayobozi ba Afurika nk’umuyobozi w’Ubumwe bwa Afurika, ni iby’icyubahiro. Ikipe yose ya komisiyo y’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, iyobowe na Moussa Faki Mahamat ndabashimiye”.

Yakomeje kandi avuga ko Afurika iri kwihuta mu kugeza abaturage aho bashaka kugera, kandi ko gahunda ari ugukomeza urugendo. Ati “Intambwe twateye tugana kuri Afurika twifuza ntizasubira inyuma”.

Perezida Kagame kandi yaboreyeho kwifuriza ishya n’ihirwe umuyobozi w’Ubumwe bwa Afurika mushya ari we perezida wa Misiri Abdel Fata el-Sisi. Yagize ati “Ndifuriza ishya n’ihirwe umuyobozi wacu mushya, umuvandimwe perezida Sisi wa Misiri. Ndagushyigikiye mu rugendo rwo kuganisha umuryango wacu ku rundi rwego”.

Perezida Kagame yatangiye kuyobora umuryango w’ubumwe bwa Afurika yariki 27 Mutarama 2018, asimbuye perezida wa Alpha Condé wa Guinea.

Bimwe mu byagezweho muri manda y’umwaka umwe ya Perezida Kagame ni nk’isinywa ry’amasezerano y’isoko rusange CFTA, ibijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, kwimakaza imibanire ya Afurika n’indi migabane n’ibindi.

Minisitiri w
Minisitiri w’intebe wa Etiyopiya na Perezida Kagame

MENYA UMWANDITSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dushimiye Nyakubahwa president wa Republic Ku mibaniremyiza n’ibihugu by’Africa yaramaze kutugezaho kdi nubundi aracyakomeje kutubera ahotutari Imana imwongerere imbaraga n’ubushobozi byokutugeza kuri byinsi. president Abdel Fata el sisi twishimiye gutanya nawe

Hirwa yanditse ku itariki ya: 11-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka