Bugeshi: FPR Inkotanyi yashimiye abayifasha kugera ku ntego

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Bugeshi bafashije umurenge n’umuryango kugera ku byo biyemejwe bashimiwe n’inteko rusange y’umuryango.

Ubwo byabaga kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2015, abashimiwe kugira ibikorwa by’indashyikirwa bifasha Umurenge wa Bugeshi n’umuryango wa FPR Inkotanyi kugera ku byo biyemeje harimo Kamali Cyprien na Nzitonda Nathan baguze Fuso zigeza umusaruro w’ibirayi by’abaturage ku isoko.

Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Rubavu, Sinamenye Yeremiya, ashyikiriza Kamali Cyprien igihembo kubera uruhare yagize mu iterambere ry'Umurenge wa Bugeshi.
Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Rubavu, Sinamenye Yeremiya, ashyikiriza Kamali Cyprien igihembo kubera uruhare yagize mu iterambere ry’Umurenge wa Bugeshi.

Hari kandi Mudenge Boniface washimiwe uruhare yagize mu kunga Abanyabugeshi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bigatuma abakoze Jenoside basaba imbabazi abo bahemukiye n’abayikorewe bakababarira ababahemukiye ndetse bakihuriza mu Ishyirahamwe Inyenyeri bityo mu murenge ntihabeho imanza z’imitungo kubera kunga ubumwe.

Mudenge akaba ari muri 17 bagizwe intwara-rumuri kubera ibikorwa by’indashyikirwa yakoze.

Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Bugeshi, Azarias Turatsinze, avuga ibyo biyemeje muri 2014 birimo kongera ibikorwa by’amajyambere, gucunga umutekano ku baturiye umupaka no gufasha ubuyobozi kwesa imihigo basanga byaragezweho kubera ubufatanye bw’abanyamuryango.

Mudenge yereka Abanyabugeshi ishimwe yahawe na Unit Club.
Mudenge yereka Abanyabugeshi ishimwe yahawe na Unit Club.

Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Rubavu, Sinamenye Yeremiya, avuga ko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Bugeshi bafashije akarere mu iterambere no kwesa imihigo, ariko ikirenze ibyo ni uburyo bacunga umutekano ku mupaka.

Ati “Abanyabugeshi mbashimira byinshi ngiye kuvuga sinabona ibyo ndeka. Nk’uruhare mu gucunga umutekano ku mupaka bituma nta mwanzi ushobora kwinjira mu gihugu, ikindi n’uburyo bashyira mu bikorwa gahunda za Leta.”

Abanyamuryango bashya ba FPR Inkotanyi barahira.
Abanyamuryango bashya ba FPR Inkotanyi barahira.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Bugeshi bavuga ko nyuma yo kwegerezwa umuhanda n’amashanyarazi bagiye gushyira imbaraga mu kwihuriza hamwe kugira ngo bafashe umuryango kugera ku byo ubifuriza nko gufasha abagore n’urubyiruko gukorana n’ibigo by’imari.

Ihuriro rya FPR Inkotanyi muri Bugeshi ryakiriye kandi abanyamuryango 156 bashya bavuga ko binjiye bitewe n’ibikorwa byiza yakoze birimo guca bujiji, guca nyakatsi no kubaha umutekano usesuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukomereze aho baturage ba Bugeshi namwe baturage ba Rubavu muri rusange. Ibi nibyo kabisa. Umuco wo gushima ni mwiza

rueri yanditse ku itariki ya: 7-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka