Biyemeje kuba aba mbere mu mihigo ya 2015-2016

Mu nama yahuje abayobozi b’Akarere ka Gasabo n’abafatanyabikorwa bako, biyemeje kuzaba aba mbere mu mihigo itaha bahereye ku ntambwe bateye ubushize.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa gatandatu taliki 24 Ukwakira 2015, yitabiriwe n’abayobozi kuva ku mudugudu kugeza ku karere, abafatanyabikorwa ndetse n’abandi bayobozi b’igihugu mu nzego zo hejuru.

Minisitiri Kaboneka yabasabye gukomeza gukorera hamwe
Minisitiri Kaboneka yabasabye gukomeza gukorera hamwe

Basuzumye uko bitwaye mu mihigo y’ubushize, aho bishimiye ko bavuye ku mwanya wa 28 bakaba aba 8, bityo bafata n’ingamba ku mihigo ya 2015-2016, kujya imbere ngo niyo ntego.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Rwamurangwa Steven, avuga ko ahabaye ikosa mu mihigo y’ubushize bahabonye.

Agira ati" Mu byiciro 3 imihigo igenderaho, icy’imiyoborere myiza n’ubutabera ni cyo cyadukubise hasi kuko twakibonyemo amanota 57.8% bituma tubona umwanya tutifuzaga n’ubwo uwo twabonye atari mubi".

Abanyagasabo ngo intego ni ukuba aba mbere mu mihigo itaha
Abanyagasabo ngo intego ni ukuba aba mbere mu mihigo itaha

Rwamurangwa akomeza avuga ko mu cyiciro cy’ubukugu ari na cyo kigira amanota menshi(50%) babonye hejuru ya 80% na 78% mu mibereho myiza.

Uyu muyobozi akaba avuga ko aho bagiye kongera imbaraga ari mu guha servisi nziza abaturage kugira ngo bongere icyizere bagirira ubuyobozi bwabo, babwibonemo bityo ngo n’indi mihigo bazabonereho kuyesa nta nkomyi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka nawe wari witabiriye iyi nama, yasabye Abanyagasabo gukomeza umuco wo gukorera hamwe kugira ngo babashe kugera ku byo bifuza.

Abayobozi bishimiye intambwe Gasabo yateye mu mihigo
Abayobozi bishimiye intambwe Gasabo yateye mu mihigo

Yagize ati" Ubufatanye hagati y’abayobozi n’abayoborwa ndetse n’icyerekezo kimwe ni byo bizatuma mwesa imihigo mwahize kuko hatabaho gutatanya imbaraga iyo abantu bashyize hamwe".

Ibi Minisitiri Kaboneka yabivuze ashingiye ku gikorwa cy’indashyikirwa Akarere ka Gasabo kagezeho, aho imirenge 10 yiguriye imodoka zo kuyifasha mu gucunga umutekano ndetse n’isigaye ikaba iri bugufi kuzigura.

Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko imihigo ya 2015-2016 ifite agaciro ka Miliyari 8.5, kandi bukaba bwizeye kuzayihigura cyane ko abo bireba ngo biteguye kandi n’ibindi bizakenerwa bikaba bihari.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka