Bénin: Romuald Wadagni yatsinze amatora ya Perezida

Romuald Wadagni, wari Minisitiri w’Imari wa Bénin, akaba n’umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi, yatorewe kuyobora iki gihugu ku majwi arenga 94,05%, nk’uko byagaragajwe n’ibyavuye mu matora by’agateganyo, byatangajwe mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 13 Mata 2026.

Romuald Wadagni, Perezida mushya wa Bénin
Romuald Wadagni, Perezida mushya wa Bénin

Ibi byatangajwe na Komisiyo y’Amatora (Cena) y’iki gihugu, hashingiwe ku majwi yamaze kubarurwa ageze kuri 90%, bivuze ko Romuald Wadagni yegukanye uwo mwanya bidasubirwaho, abitabiriye amatora bakaba bangana na 58,75%.

Romuald Wadagni asimbuye ku butegetsi Patrice Talon usoje manda ze ebyiri, nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga, zaranzwe n’uko ubukungu bwa Bénin bwazamuka cyane, ariko hanagaragara kwiyongera kw’ibikorwa by’iterabwoba mu majyaruguru y’iki gihugu, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.

Romuald Wadagni yatsinze umukandita bari bahanganye, Paul Hounkpè utavuga rumwe n’ubutegetsi, wagize amajwi 5.95%, icyakora akaba yanahise yemera ko yatsinzwe ndetse anashimira uwegukanye intsinzi, nyuma y’aya matora yabaye ku Cyumweru tariki 12 Mata 2026.

Perezida wa Cena, Sacca Lafia, yahamije ko amatora yagenze neza mu gihugu hose kuko yabaye mu mudendezo.

Ati “Ibyavuye mu matora ntibishobora guhinduka mu mibare. Uburenganzira bwo gutora bwarubahirijwe, amatora akorwa mu mutuzo wuzuye ku butaka bwose bw’igihugu”.

Itsinda ry’indorerezi z’amatora ry’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba (CEDEAO) ryoherejwe gukurikirana ayo matora muri Bénin, ryashimye umutekano n’amahoro byayaranze, ndetse n’imitunganyirize myiza yayo, nk’uko bikubiye mu itangazo iri tsinda ryasohoye.

Biteganyijwe ko ibyavuye mu matora bya burundu bizatangazwa n’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, nubwo ntacyo bizahindura kigaragara.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka