Barashimira Inteko ko ibitekerezo bayihaye yabyubahirije

Abaturage bo mu Bugesera barashima intumwa za rubanda ko zitirengaje ibitekerezo bazihaye ubwo bakiraga ibitekerezo by’abaturage ku ivugururwa Itegeko Nshinga.

Babibwiye abadepite ku wa 11 Ukuboza 2015 ubwo bari baje kubasobanurira ibyahindutse mu Itegeko Nshinga.

Depite Nyabyenda asaba abaturage gutora "Yego".
Depite Nyabyenda asaba abaturage gutora "Yego".

Safari Jean Claude, umuturage wo mu Murenge wa Nyamata, yavuze ko ibitekerezo byose batabyirengagije cyangwa ngo babigoreke ahubwo ko babikoreye ubugororangingo.

Yagize ati “Mu mezi ane ashize ni bwo abadepite n’abasenateri bazengurutse igihugu cyose bakira ibitekerezo by’abaturage ku ivururwa ry’Itegeko nshinga, natwe mwageze iwacu maze turabibaha. Rwose turabashimira ko mwabyubahirije none tukaba tugiye kongera kwitorera umuyobozi wacu dukunda kandi watugejeje ku iterambere”.

Kambanda Felicien, undi muturage, we avuga ko itariki ya 18 Ukuboza 2015 itinze kugera ngo babashe kujya gutora uwamukijije ubukene.

Uyu muturage ufata itariki ya referendum nk’umunsi wo gutora Perezida Kagame, yagize ati “Ngiye kubishishikariza abandi baturage maze tuzazinduke maze dutore Yego duhita twisubirira mu kazi kacu”.

Depite Nyabyenda Damien yasobanuriye abo baturage ingingo zahindutse mu Itegeko Nshinga maze abasaba kuzatora "Yego" ijana ku ijana kugira ngo babashe gushyira mu bikorwa ibyo bifuje . Naho ku byo gusohoza ubutumwa batumwe yavuze ko ari inshingano zabo.

Ati “Gusohoza ubutumwa mwadutumye nizo nshingano zacu rero nta mpamvu zo kudushima kuko naziriya ntebe twicayemo nimwe mwazidushyizemo kugirango tubahagararire”.

Biteganyijwe ko izi ntumwa za rubanda zizazenguruka imirenge 15 igize akarere ka Bugesera zisobanurira abaturage ingingo zahindutse mu itegeko nshinga maze bakazitabira amatora ya referandumu bazi ibyo bagomba gutora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka