Barasaba abayobozi kubaha abaturage kuko bituma batora neza

Abayobozi mu nzego zitandukanye mu turere twa Rusizi na Nyamasheke barasabwa kutarebera ibidahwitse mu bikorwa by’amatora hirindwa gutora abadafite akamaro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba, Paul Jabo, asaba abayobozi batoteza abaturage kubicikaho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Paul Jabo, asaba abayobozi batoteza abaturage kubicikaho.

Babisabwe n’Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba ku wa 22 Kamena 2016, ubwo bareberaga hamwe uko amatora y’inzego z’ibanze aherutse yagenze no gufata ingamba zo gutegura ay’ubutaha.

Bamwe mu bashinzwe amatora bavugaga ko hari aho wasangaga abaturage baza gutora bdasobanukiwe iby’amatora.

Ariko bakavuga ko hari abatora abayobozi badashobotse ahanini ngo bitewe n’uko abayobozi baba basanganywe batabakemurira ibibazo ahubwo ugasanga babasaba ruswa.

Uwitwa Semana Yoramu ati “Icyagaragaye ni uko usanga abayobozi baba basanganywe batabakemurira ibibazo ugasanga babaka ruswa, ingamba ni uko abaturage n’abayobozi bagomba kwigishwa.”

Uwera Pelagie, Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’amatora mu turere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi, avuga ko amatora y’ubushize yagenze neza ariko akemeza ko hari aho abaturage batasobanuriwe neza n’amatora.

Yagize ati “Amatora y’ubushize yagenze neza ariko hari aho byagiye biba abaturage bagatora abo babonamo inyungu ariko byatewe n’uko tutabagezeho ngo tubabwire akamaro k’umuyobozi.”

Abayobozi mu nzego zitandukanye baganira ku nenge z'amatora aherutse bagamije gufata ingamba ngo ay'ubutaha azagende neza.
Abayobozi mu nzego zitandukanye baganira ku nenge z’amatora aherutse bagamije gufata ingamba ngo ay’ubutaha azagende neza.

Uwera yijeje ko bitazasubira bagiye kujya babegera bakabasobanurira kugira ngo bajye barushaho gutora abayobozi beza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Paul Jabo, ahamya ko hari abayobozi batoteza abaturage aho kubakemurira ibibazo.

Ati "Twese turabizi ko hari abayobozi batoteza abaturage! Ntabwo ari umuco mwiza kuko iyo amatora ageze usanga umuturage atoye wa wundi basangira.”

We avuga ko ari ngombwa ko abayobozi bamenya kandi bakubahiriza indangagaciro z’umuyobozi n’iz’ubunywarwanda bityo bakubaha abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka