Baranenga abayobozi babasiragiza igihe bakeneye serivisi mu nzego z’ibanze

Hari abaturage bo mu bice bitandukanye by’Igihugu bavuga ko bagisiragizwa igihe bakeneye serivisi mu nzengo z’ibanze. Abo baturage bavuga ko atari kenshi umuntu akenera serivisi ku kagari, ku Murenge cyangwa ku karere ngo ayibonere igihe kuko bimusaba gutegereza umwanya, hakaba n’igihe ataha atayibonye bikamusaba kuzagaruka ku munsi ukurikiyeho.

Kutabonera serivisi ku gihe ngo bibagiraho ingaruka zitandukanye zirimo umwanya batakaza kandi hari indi mirimo ibabyarira inyungu bagakoze, bityo bagasaba inzego zibishinzwe kujya zubahiriza inshingano.

Uwitwa Alex Karanganwa avuga ko mu minsi ishize yagiye kwaka serivisi ku biro by’Akagari kandi yari amaze igihe abyirukaho ariko nyuma akaza kubwirwa ngo azagaruke mu kwezi kwa gatanu.

Ati “Urebye ntabwo bakurikirana neza ibibazo by’abaturage kuko usanga harimo imikorere mibi y’inzego zo hasi, kubera ko ubushize nagiye ku kagari ngiye kubaza ibyerekeranye n’uko ntishoboye kuko ndi mu cyiciro cya mbere, arambwira ati aka kanya ntabwo byashoboka uzagaruke mu kwa gatanu, jye mbifata nko kunsiragiza kubera ko ikibazo kimaze igihe kandi bakizi”.

Uwitwa Matilde Murekatete we yagize ati “Duhora tujya ku murenge tugiye mu irangamimerere y’abana kugira ngo babone kode, tukagenda buri munsi bakatubwira bati ntabwo biri bukemuke, kandi twaherutse umwandikisha mu gitabo no muri mashine bakamushyiramo ureba uhagaze, ntabwo bikwiye kuko binyangiririza imirimo, kuko niba nari kurya ari uko mvuye mu kazi icyo gihe nkaba nagiye mu murenge kandi serivisi ndimo gushaka sinyibone ubwo urumva nta kintu kiba cyangiritse”.

Mu ijambo Umukuru w’Igihugu aherutse kuvugira mu muhango wo gusoza amahugurwa y’abayobozi b’inzego z’ibanze baheruka gutorwa, yabasabye kugabanya inama n’izindi gahunda baba bahugiyemo bakabanza bagakemura ibibazo by’abaturage bakirinda guhora babasiragiza.

Yagize ati “Abaturage bava hirya no hino bafite icyo bifuza bakagana abayobozi, yaba umuyobozi w’Akarere, yaba umuyobozi ku nzego izo ari zo zose, umuturage afite ikibazo kiremereye ndetse gisa n’icyundi, abaturage benshi bakabagana, baza bagera aho basanze abayobozi mu biro byabo aho bakorera kuko akenshi bibera mu biro gusa icyo bakoramo kindi ntukimbaze”.

Akomeza agira ati “Umuturage wavuye kure byamuvunnye yaba yagenze n’amaguru, yaba yafashe imodoka byamuhenze, we akahagera, agahera mu gitondo bakabwira abaturage ngo umuyobozi ari mu nama, igahera mu gitondo ikageza ni mugoroba, umuturage agafata imodoka cyangwa iy’amaguru agasubira iyo yaturutse, inama zidakemura ibibazo by’abaturage babagannye, bavunitse, bazindutse, babagezeho mukirirwa mubabwira ngo muri mu nama, ni nama ki?”.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana, avuga ko inama zitari iza ngombwa zidakwiye mu rwego rwo kurushaho korohereza abaturage kubona serivisi nziza kandi zinoze.

Ati “Ubu dufite uburyo bwinshi dukora inama haba ibyo bita WebEx, haba uburyo bwo kugira ngo uturere dukurikirane imirenge bajyeyo, nibura tujye kureba uko ibikorwa birimo gukorwa kurusha kugira ngo tujye mu nama, kandi mu by’ukuri iyo bikozwe gutyo usanga byihuta, abantu bakajya gukemura ibibazo by’abaturage aho kugira ngo duhamagaze abantu bose aho turi”.

Abaturage basaba ko igihe abayobozi batari aho bakorera bajya babimenyeshwa ku buryo baba bazi neza ko uwo munsi umuyobozi adashobora kuboneka kuko byabafasha kurusha uko bagenda bizeye ko bari buhamusange ubundi bakamubura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko umuyobozi usiragiza abaturage njye numva yari akwiye kwegura kuko niba tubwirwa ngo akorera abaturage yarangiza akabahoza mu ngendo njye numva yari akwiye kwamburwa inshingano zigahabwa uzemera kuba umukozi w’abaturage.

Nsengimana Aloys yanditse ku itariki ya: 30-01-2022  →  Musubize

Yeah, nibyo rwose nanjye byambayeho ubwo najyanaga ikirego cyubujura kur RIB nkamara icyumweru njyayo buri munsi bakambwira kugenda ngo "ngaruke ejo" kandi ubwo nkaba nanahiriwe ngasiba ishuri. Mucyumweru cyakurikiyeho nibwo banyakiriye bumv ikibazo cyanjye, finally hashize imins ngiy kubaz, bati nukurindira ko ba tracking telephone ngo bakagendera kur urwo ruherekane. Yaba nabo batanga iyo system byibuze buriwese akabyikurikiranira. Kuko mbona badutesha igihe ntibaduhe nibisubizo kandi bashyurwa amafaranga yakabaye akoreshwa ibindi byadufasha nkabaturage.

Elie yanditse ku itariki ya: 27-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka