Amerika yasabye Congo gusenya FDLR kugira ngo amasezerano ya Washington agerweho

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida w’Akanama gashinzwe Afurika muri Komisiyo ishinzwe ububanye n’Amahanga muri Kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Chris Smith, yatanze ijambo rifungura inama ya komisiyo ku nsanganyamatsiko igira iti “Guteza imbere amahoro muri RDC no mu Rwanda binyuze mu Masezerano ya Washington ya Perezida Trump — Igice cya II.”

Afungura ikiganiro, Smith yerekanye ko afitanye amateka n’akarere u Rwanda ruherereyemo, aho yagize ati "Uruhare rwanjye mu gushyigikira amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) — kimwe n’inshuti yanjye magara ndetse wahoze ari umufatanyabikorwa wanjye, Ambasaderi Tony Hall, uza gutanga ubuhamya uyu munsi — rumaze imyaka irenga mirongo itatu, ruhera mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugera ku “Masezerano ya Washington” y’ubu.

Muri aya masezerano ya Washington, yavuze ko kuzana impande zombi ku meza y’imishyikirano ubwabyo ari igitangaza kuko ngo ari bwo bwa mbere mu mateka ya vuba intambwe nk’iyi yatewe muri iyi ntambara.

Aha yagize ati "amasezerano yagezweho, inyungu z’ubukungu n’umutekano azazana kuri RDC, u Rwanda, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizisanzwe."

Yavuze kandi ko gukurikiza no gushyira mu bikorwa ibyo impande zose ziyemeje mu maseserano yo mu Kuboza 2025 atari inyungu ya Amerika gusa, ahubwo ngo ni ingenzi cyane ku bantu babarirwa muri za miriyoni bamaze igihe babajwe n’ingaruka z’intambara.

Ati "Ibi bireba ab’ubu n’ab’igihe kizaza — abana b’Abanye-Kongo n’Abanyarwanda — ndetse n’icyubahiro cy’abagera kuri miliyoni esheshatu bishwe muri iyi ntambara imaze imyaka myinshi, ni igihombo cy’ubuzima bw’abantu giteye ubwoba kandi kitakwihanganirwa."

Smith yavuze ko mu gihe Amerika yari yizeye ko ibintu biri kugenda neza muri aya masezerano, hajemo kidobya "y’igitero cy’ubugwari ku mujyi wa Kisangani, bigaragaza ko amahoro afite abanzi.", maze agira ati "Ntitwakwemera ko intambwe tumaze gutera yigarurirwa n’abungukira mu mvururu."

Yongeyeho kandi ati "Intego yacu uyu munsi ni ugutuma impande zose n’abantu bose basobanukirwa inyungu ziri mu Masezerano ya Washington, no gutuma guverinoma z’u Rwanda na RDC zisobanukirwa neza intambwe zigomba gutera kugira ngo ayo masezerano agerweho."

Imwe mu nyungu zikomeye Amerika igaragaza muri aya masezerano ya Washington, ni irebana n’Urwego rw’Ubukungu bw’Akarere (Regional Economic Integration Framework), rusaba RDC n’u Rwanda gushyiraho igenamigambi rifatika ry’ubukungu bukomatanyije — mu gutunganya amabuye y’agaciro, ibikorwaremezo, ingufu n’ubukerarugendo.

By’umwihariko, Smity yibutsa ko Amasezerano ya Washington akubiyemo icyiciro kigizwe n’intambwe enye zigenga uko ibikorwa bizakorwa (“concept of operations”) impande zombi zemeranyijeho.

Yagize ati "Ibi ni ingenzi kugira ngo u Rwanda rwemere gukura ingabo zarwo mu karere, ariko ibyo bizakazashoboka ari uko RDC ikurikije gahunda yo kurandura umutwe wa FDLR. Icyakora mu gihe ingengabitekerezo ya Jenoside ya FDLR ikomeje kuba ikibazo nyamukuru ku mutekano w’u Rwanda, twiteze ko M23 n’u Rwanda bazafata ingamba zo gusubiza mu buzima busanzwe no gusenya imitwe y’abarwanyi bari mu maboko yabo."

N’ubwo Smith yerekanye ibisabwa u Rwanda muri uru rwego rw’umutekano, u Rwanda rwakomeje kuvuga ko rudafite ingabo zarwo muri Congo. Icyakora u Rwanda rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi, zigamije kurinda ubusugire bw’igihugu, dore ko Perezida wa Congo Felix Tshisekedi inshuro zirenze imwe yavuze ko afite gahunda yo guhindura Ubutegetsi bw’u Rwanda.

U Rwanda ruvuga ko nta nkunga rutera abarwanyi abo ari bo bose mu ntambara Congo ihanganyemo n’umutwe wa M3.

Amerika yateze amatwi ibiganiro by’abahagarariye amadini mu kibazo cya Congo

Smith yavuze ko Amerika igomba kwemera uruhare rukomeye rw’Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Kongo (CENCO) n’Itorero rya Kristo muri Kongo (ECC), bafatanyije n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Yagize ati "Kenshi na kenshi, iyo ibisubizo bya politiki byananirwaga, CENCO na ECC barinjiraga bagafasha. Twibuka uruhare rwabo rukomeye mu kugera ku Masezerano ya Saint-Sylvestre yo ku mugoroba w’itariki ya 31 Ukuboza 2016, yahagaritse isenyuka ry’igihugu, ndetse n’Amasezerano yo mu 2025 agamije guhangana n’ibibazo by’ubutabazi n’ubugizi bwa nabi bikomeje mu karere."

Smith abona ko CENCO na ECC atari indorerezi, ahubwo ngo ni ingenzi mu gufasha mu biganiro by’igihugu byagutse muri RDC — bigahuza imiryango yose ya sosiyete sivile, amadini, amashyaka ya politiki n’imitwe yitwaje intwaro — bigamije guteza imbere ubumwe bw’igihugu, imibanire myiza n’amahame y’imiyoborere myiza.

Kugira ngo yumvikanishe agaciro aba banyamadini bafite mu kibazo cya Congo, Smith yavuze ko yaje muri Congres amaze kubonana n’abayobora CENCO na ECC, akaba yizeye ko bazafatanya n’abandi bahuza basanzwe, barimo na Perezida wa Repubulika ya Angola, Perezida Lorenco.

Ati "Ni ngombwa ko amajwi yose yumvwa kandi yubahirizwa, kandi ko umutekano w’abantu bakora mu miryango sivile urindwa."

Avuga kuri iki kiganiro cyatanzwe na Smith, Minisiitiri w’Ububanyi n’Mahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe yagize ati "ni ishusho yuzuye y’igitekerezo cy’uburyo ibikorwa byasinywe i Washington ku itariki ya 27 Kamena 2025 bizakorwa (CONOPS)."

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka