Ambasaderi wa Cuba mu Rwanda yaganiriye n’abagize Sena ku kwagura umubano w’ibihugu byombi

Madamu Tania Pérez Xiqués, Ambasaderi wa Cuba mu Rwanda yagiranye ibiganiro n’abayobozi ba Sena byibanze ku masezerano y’ubufatanye hagati y’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byombi.

Ambasaderi wa Cuba mu Rwanda Tania Pérez Xiqués uri hagati, yakiriwe na Visi Perezida wa Sena Nyirasafari Espérance
Ambasaderi wa Cuba mu Rwanda Tania Pérez Xiqués uri hagati, yakiriwe na Visi Perezida wa Sena Nyirasafari Espérance

Ambasaderi Tania Pérez Xiqués yakiriwe na Visi Perezida wa Sena Nyirasafari Espérance hamwe na Senateri Niyomugabo Cyprien baganira ku nyungu rusange zihuriweho n’ibihugu byombi no kurushaho kwagura umubano.

U Rwanda na Cuba bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ndetse ibihugu byombi byagiye bigirana amasezerano y’ububafatanye muri gahunda zitandukanye z’iterambere.

U Rwanda na Cuba byari bisanzwe bifitanye amasezerano mu byerekeranye n’ingendo z’indege mu mwaka wa 2022, aho Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) hamwe na Ambasade ya Cuba mu Rwanda, byashyize umukono ku masezerano yoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’ibihugu byombi hakoreshejwe indege.

Bagiranye ibiganiro ku mubano mwiza
Bagiranye ibiganiro ku mubano mwiza

Ibihugu byombi bifite za Ambasade n’abazihagarariye, hagamijwe gukomeza gutsura umubano n’ubufatanye.

Mu mwaka wa 2023 hashyizwe umukono ku masezerano y’imikoranire irebana no gusangira ubumenyi n’amakuru mu bya Politiki hagati y’ibihugu byombi, hanasinywa amasezerano y’ikurwaho rya Visa ku bafite impapuro z’inzira z’abashinzwe ububanyi n’amahanga ndetse n’iz’abajya mu kazi ka Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka