Ambasaderi Nikobisanzwe yasezeye kuri Perezida wa Mozambique

Ambasaderi Nikobisanzwe Claude yasezeye kuri Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi, nyuma yo gusoza inshingano ze zo guhagararira inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu.

Ambasaderi Nikobisanzwe Claude aganira na Perezida wa Mozambique
Ambasaderi Nikobisanzwe Claude aganira na Perezida wa Mozambique

Mu butumwa Ambasaderi Nikobisanzwe yashyize ku rubuga rwa X, yashimiye Perezida Paul Kagame wamugiriye icyizere cyo kumuhagararira no gukorera Guverinoma y’u Rwanda muri rusange.

Nikobisanzwe yafatanyaga inshingano zo guhagararira inyungu z’u Rwanda muri Mozambique, ndetse no mu bwami bwa Eswatini.

Ubwo yasezeraga kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Eswatini, Madamu Pholile Shakantu, yamushimiye uburyo umubano w’ibihugu byombi wakomeje gutera imbere ndetse muri Eswatini hakaba habarizwa Abanyarwanda batandukanye bahafite n’imirimo itandukanye.

Ambasaderi Nikobisanzwe yagize: “Eswatini habaye mu rugo ha kabiri ku Banyarwanda benshi bafite akazi keza muri iki gihugu, kandi ndabyishimiye cyane. Iki ni ikimenyetso cy’umubano wacu mwiza.”

Minisitiri Pholile Shakantu yagaragaje ko Eswatini yishimira umubano mwiza urangwa hagati y’ibihugu byombi, ushingiye ku bufatanye bugaragara mu nzego zitandukanye. Yasoje yifuriza Ambasaderi Claude Nikobisanzwe ishya n’ihirwe mu mirimo mishya azakomerezaho.

Ambasaderi Nikobisanzwe yagizwe Ambasaderi muri Nzeri 2018, aba uwa mbere u Rwanda rwagize muri Mozambique. Ni nyuma y’uko muri Nyakanga uwo mwaka Perezida Paul Kagame yari yatangaje ko u Rwanda rufite icyifuzo cyo gufungura Ambasade muri Mozambique.

Mbere yaho yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka