Ambasaderi Nduhungirehe yashyikirije u Buholandi impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2020, yashyikirije umwami w’u Buholandi, Willem-Alexander, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Ambasaderi Nduhungirehe yari aherekejwe na Madamu we ndetse n’Umunyamabanga wa mbere muri iyo Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi, Herbert Ndahiro.

Muri uwo muhango, Ambasaderi Nduhungirehe yashyikirije abawitabiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame wifurije ubuzima bwiza umwami Willem-Alexander n’abaturage b’u Buholandi.

Ambasaderi Nduhungirehe kandi yasobanuriye uwo mwami iterambere u Rwanda rugezeho haba mu mibereho myiza n’ubukungu, amahoro ndetse n’umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ambasaderi aurvier ndugungirehe tukwifurije akazi keza

F murinzi yanditse ku itariki ya: 25-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka