Ambasaderi Habineza ahamagarira Abanyafurika kwigirira icyizere no kwicyemurira ibibazo

Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Joseph Habineza, arahamagarira abayobozi ba Afurika kwita ku bibazo byabo no guharanira kwishakamo ibisubizo, kuruta uko barangamira ibihugu byateye imbere kuba aribyo biza kubicyemura.

Aganira n’itangazamakuru Abuja, Ambasaderi Habineza, yanenze imyitwarire ya bamwe mu bayobozi ba Abanyafurika bahora bahanze amaso kubihugu byateye imbere, aho kwicyemurira ibibazo.

Habineza Joseph yavuze ko n’ubwo ibihugu bimwe muri Afurika bivuga ko byigenga, bitaramenya kwigenga by’ukuri icyo aricyo, kuko uwigenga adategereza gucyemurirwa ibibazo kandi ashobora kubyikorera.

Atanga ingero ku bihugu byo muri Afurika nka Libya, Cote d’Ivoire, Sudani na Nigeria, usanga bavuga ko Abanyaburayi n’Abanyamerika bagomba kubigiramo uruhare kandi ari ibihugu bivuga ko byigenga ariko ntibigire ubushobozi bwo kwicyemurira ibibazo kandi bibishoboye.

Yatangaje ko ikibazo gikomeye abona ari uko hari abayobozi ba Afurika batarumva ko bigenga, ngo bakoreshe ubwigenge mu gucyemura ibibazo ibihugu byabo bifite.

Ambasaderi Habineza avuga bigoye kumva ko abayobozi ba Afurika bajya mu nama imyanzuro ifatwa iba irebana n’amakimbirane aho kureba ku iterambere ry’umugabane, mu gihe Abanyaburayi bo mu nama bita ku bibateza imbere.

Yavuze ko umugabane wa Afurika ushobora kubonera ibisubizo ibibazo ufite, nibyo ukura mu mahanga bigakorerwa muri Afurika habayeho ubufatanye mubucuruzi no kwiteza imbere. Yongeraho ko Abanyafurika bagombye kugira imyitwarire myiza, bakiha agaciro bagaha n’abandi, bubahiriza amategeko.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka