Amb. Nduhungirehe yavanywe ku mirimo ye

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116; kuri uyu wa kane tariki 09 Mata 2020 Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavanye ku mirimo Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba.

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Perezida wa Repubulika yavanye Olivier Nduhungirehe ku mirimo ye, kubera imikorere yakunze kumuranga yo gushyira imbere imyumvire ye, aho gushingira kuri politiki ya Leta.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, tariki ya 30 Kanama 2017, nyuma y’uko yari amaze imyaka ibiri ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi.

Nyuma y’iryo tangazo, Amb. Nduhungirehe yanditse kuri twitter, avuga ko ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wamugiriye icyizere mu myaka ibiri n’igice yari amaze akorera muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Yanditse kandi ko yiteguye gukomeza gukorera igihugu mu bundi bushobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turashimira Olivier mukazi yakoze.Igihe cyari kigeze ngo ahindurirwe imirimo. Njyewe ndishimye kuko sinakundaga uko yitwara muri situations zimwe na zimwe. Kdi nawe akunda Twitter nka Trump! Bravo PK!!!

Jack yanditse ku itariki ya: 11-04-2020  →  Musubize

ivuzivuzi uyu mugabo yagiraga ryagombaga kuzamukoraho

ntahantu utamusangaga yivanze yigize intyoza; ngaho muri sport,....
ni umwe mu bantu benyegezaga umuriro mu mibanire itari myiza y U Rwanda n ibindi bihugu

amenye ko inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo rero

habimana yanditse ku itariki ya: 10-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka