Amatora 2021: Gutanga kandidatire hakoreshejwe impapuro ntibyemewe

Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) itangaza ko mu matora y’inzego z’ibanze azaba muri uyu mwaka, kandidatire zanditse ku mpapuro zitemewe ahubwo zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga hirindwa ikwirakwizwa rya Covid-19.

Munyaneza avuga ko gutanga kandidatire hakoreshejwe impapuro bitemewe
Munyaneza avuga ko gutanga kandidatire hakoreshejwe impapuro bitemewe

Ibyo birareba abifuza kujya mu Nama Njyanama z’uturere, ubusanzwe kandidatire zatangwaga zanditse ku mpapuro cyangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ariko ubu impapuro ntizemewe.

Gutanga kandidatire kuri iyo myanya byatangiye ku wa Mbere tariki 11 Mutarama 2021, ababyifuza bose bakibutswa ko impapuro zitemewe nk’uko bisobanurwa na Charles Munyaneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’amatora.

Agira ati “Gutanga kandidatire byaratangiye kandi twakira izije mu buryo bw’ikoranabuhanga rya Internet, uyohereje agahita ahabwa igisubizo cy’uko yakiriwe. Impapuro ubu ntizemewe kubera kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19 kuko ziva ku muntu umwe zigaherezwa abakozi bacu, urumva ko atari byo”.

Ati “Mu matora yo mu gihe cyashize impapuro twarazakiraga ndetse n’aboherezaga kandidatire zabo kuri ‘email’ tukazakira ariko ubu impapuro ntizemewe. Twabanje kugira impungenge ko hari abo bizagora ariko turabona nta kibazo kirimo”.

Mu gihe cyo kwiyamamaza na bwo impapuro ziherezwa abaturage (dépliants) ntizizakoreshwa ahubwo hazakoreshwa izimanikwa ndetse n’itangazamakuru nk’uko Munyaneza abivuga.

Ati “Abakandida tubakangurira gukoresha itangazamakuru ritandukanye mu kwiyamamaza, ikindi bakoresha ni ukumanika ku nyubako za Leta amafoto yabo ariho ibyo bifuza kumenyesha abaturage cyangwa ibitambaro bimanikwa. Impapuro ziherezwa abaturage mu ntoki ntizemewe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19”.

Ikindi cyakuweho ni urutode rw’abazatora rwabaga rwanditse ku mpapuro rwoherezwaga muri buri mudugudu kugira ngo abaturage birebe ko bemerewe gutora, ubu ibyo birakorerwa kuri telefone iyo ari yo yose umuntu afite.

Munyaneza avuga kandi ko mu gukomeza gukumira icyo cyorezo mu gihe cy’amatora, ibyumba by’itora na byo byongerewe kugira ngo hirindwe ubucucike.

Ati “Mu rwego rwo kwirinda icyorezo turimo kongera aho gutorera, mu matora yabaye mu bihe byashize twakoreshaga ibyumba by’itora birenga gato 16,000 kuko twabijyanishaga n’umubare w’imidugudu iri mu gihugu buri umwe ukagira icyumba cyawo. Ubu turateganya ko ibyumba by’itora bizagera ku 17,000 ku buryo umudugudu ufite abantu bagera kuri 800 uzahabwa ibyumba bibiri”.

Ibyo ngo bizashoboka kuko ubu hari amashuri mashya menshi yubatswe azaba ataratangira kwigirwamo, akazifashishwa mu matora.

Uwo muyobozi kandi ashishikariza abaturage bose bemerewe gutora kuzitabira amatora ariko birinda Covid-19, kuko ngo gushyiraho ubuyobozi ari ingenzi.

Ati “Tugiye gukora amatora mu bihe bidasanzwe ariko ni amatora ya ngombwa agomba gukorwa kuko Corona itahagaritse ubuzima bw’igihugu kandi ubuyobozi bugomba kubaho. Abaturage rero barasabwa kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyo cyorezo mu bihe byose bijyanye n’amatora ubundi bagatora batekanye nk’uko bisanzwe”.

Kwireba ko uri kuri lisiti y’itora, ufata telefone ukajya ahandikirwa ubutumwa bugufi (sms), ukandika ijambo nec ugasiga akanya ukandika nomero y’indangamuntu ugasiga akanya ukandika itariki y’amavuko imibare ifatanye, urugero 01011980, hanyuma ukohereza kuri 7505 ugahita ubona ubutumwa bugufi bugusubiza.

Amatora y’inzego z’ibanze azaba ku ya 20 Gashyantare 2021, ni ukuvuga ayo ku rwego ry’imidugudu n’utugari, naho ayazavamo abajyana b’ubuturere akazaba ku ya 22 Gashyantare 2021, bikaba biteganyijwe ko bitarenze tariki 5 Werurwe 2021 uturere twose tuzaba dufite komite nyobozi nshya.

Kugeza ubu uturere turacyayoborwa n’abayobozi badusanzwemo n’ubwo manda yabo yarangiye, gusa ngo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu irimo gutegura amabwiriza azasohoka vuba, agaragaza igihe bazahagarikira imirimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka