Akarere ka Nyagatare ntikavuga rumwe na WASAC ku idindira ry’ikimoteri

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buvuga ko WASAC irimo gushaka imashini zizatunganya ifumbire mu mwanda kuko izihari zidakora nyamara WASAC yo ikavuga ko izihari zikora habuze amazi.

Gukora ifumbire mu mwanda ubora nabyo bigenda buhoro ahubwo urunze aho utagenewe.
Gukora ifumbire mu mwanda ubora nabyo bigenda buhoro ahubwo urunze aho utagenewe.

Ikimoteri cy’akarere ka Nyagatare cyubatswe mu mwaka wa 2015 gitangira kwakira imyanda mu mwaka wa 2017.

Ni ikimoteri cyagombaga kwakira ibishingwe ibibora bigatandukanywa n’ibitabora. Ibibora byagombaga kubyazwa ifumbire naho ibitabora bigashakirwa isoko ku bashobora kubibyazamo ibindi.

Igice cya kabiri cyari kigizwe n’uruganda rwakira umwanda uturuka mu misarane ugatunganywa havamo ifumbire. Iki gice nicyo bigaragara ko kidakora kuko n’imashini zatoye umugese.

Rurangwa Steven umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko bavuganye na WASAC ari nayo igicunga iki kimoteri bababwira ko hari imashini zidakora zigomba gusimbuzwa uruganda rugatangira gukora.

Ikimoteri cya Nyagatare cyubatswe mu mudugudu wa Mirama ya mbere akagari ka Nyagatare umurenge wa Nyagatare cyuzuye gitwaye hafi miliyari.
Ikimoteri cya Nyagatare cyubatswe mu mudugudu wa Mirama ya mbere akagari ka Nyagatare umurenge wa Nyagatare cyuzuye gitwaye hafi miliyari.

Ati “Haracyarimo ikibazo ku babikoze kuko biracyari mu maboko ya WASAC, aho duheruka kuvuganira nabo batubwiye ko batanze isoko ry’amamashini azaza gusimbura ahari adakora, ngo baracyategereje ko zibageraho uruganda rubone gutangira gukora.”

Ku ruhande rwa WASAC Kimpaye Nkusi Innocent umuhuzabikorwa w’umushinga w’imicungire y’iki kimoteri avuga ko imashini nta kibazo zifite ahubwo kuba uruganda rutunganya ifumbire mu mwanda uturuka mu misarane rudakora biterwa n’uko nta mazi bafite.

Agira ati “Imashini irakora, sinzi buriya ushobora kuba wagiyeyo, sinzi ubwo ikibazo bishobora kuba, bamaze iminsi bafite ikibazo cy’amazi yacitse kuko imashini zikora amazi ahari kuko hakoreshwa amazi muri iriya miti bashyiramo ariko mu bisanzwe imashini zirakora ntakibazo zifite.”

Imashini itunganya umwanda uturuka mu misarane yatangiye gutora umugese kuko idakoreshwa kandi bizwi na nyirayo niba ari nzima cyangwa idakora.
Imashini itunganya umwanda uturuka mu misarane yatangiye gutora umugese kuko idakoreshwa kandi bizwi na nyirayo niba ari nzima cyangwa idakora.

N’ubwo bitana ba mwana, harishimirwa kuba nibura imyanda yarabonye aho imenwa itakinyanyagiye hirya no hino ku misozi.

Amakuru atangwa na bamwe mu bakozi b’akarere ka Nyagatare avuga ko banze kwakira iki kimoteri kuko kitujuje ibisabwa ari nayo mpamvu imicungire yacyo ikiri mu maboko ya WASAC.

Ikimoteri cy’akarere ka Nyagatare cyubatswe ku nkunga y’umushinga LVWATSAN 2 cyuzura gitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 997,743.

Uyu mwanda wakozwe mu buryo bw'igerageza, abahakora bavuga ko bishobora kuba byarabaye kera hashize umwaka.
Uyu mwanda wakozwe mu buryo bw’igerageza, abahakora bavuga ko bishobora kuba byarabaye kera hashize umwaka.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka