Afurika y’Epfo: Perezida Kagame arasaba Afurika kwishakamo ubushobozi

Mu iserukiramuco ‘Global Citizen Festival’, ribera muri Afurika y’Epfo kuri iki cyumweru tariki 02/12/2018, Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’umuryango w’Afurika yunze Ubumwe yasabye ibihugu by’Afurika gukomeza kwishamamo ubushobozi no kwigira.

Mu ijambo rye, perezida Kagame yasobanuye ko uko ibihugu birushaho kwishakamo ubushobozi ubwabyo, bituma birushaho kwigira kuko biba batakishingikirije ku bibitera inkunga, bityo n’intego z’iterambere rirambye zikagerwaho mu buryo bwiza kandi buboneye.

Perezida kagame yagize ati: “Ndashaka gushimira abavugizi b’intego z’iterambere rirambye (SDGs), bayobowe na minisitiri Solbert na perezida Nana Akufo - Addo, kubera imbaraga zabo n’ubwitange ngo intego z’iterambere rirambye zigezweho".

Yakomeje ati: "Mureke twiyemeze gukorana mu buryo butanga umusaruro n’abafatanyabikorwa bacu bo hirya no hino ku isi, maze twihute tuzagere ku ntego z’iterambere rirambye bitarenze 2030".

Perezida Kagame yavuze kandi ku mavugurura y’umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, agamije gutuma uyu muryango urushaho kwigira, ukagira imikorere irushaho kunoga kdi inyuze mumucyo.

yagarutse ku byemezo bigenda bifatwa n’ibihugu ndetse no kuruhando mpuzamahanga, anasaba ko byashyirwa mu bikorwa kandi mu buryo bunoze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashimira HE PKagame intumbero afitiye Afrika, byumwijariko urwanda. We Thank u Your Excellence. My God bless u

Moses yanditse ku itariki ya: 2-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka