Afurika y’Epfo: Abagore b’umwami barwaniye ingoma y’ubwami bw’Abazulu

Mu kwezi gushize nibwo umwami w’abazulu Goodwill Zwelithini yitabye Imana asiga yimitse umugore we umwamikazi Mantfombi Dlamini na we wapfuye bitunguranye mu cyumweru gishize ariko icyifuzo cy’umwamikazi ku muntu ugomba gusigarana ingoma biravugwa ko cyahinduwe bikaba byateje umwiryane no kurwanira ingoma hagati y’abagore yasize n’abana be.

Umwamikazi Mantfombi Dlamini yapfuye mu cyumweru gishize mu buryo bw'amayibera akaba akurikiye umugabo we
Umwamikazi Mantfombi Dlamini yapfuye mu cyumweru gishize mu buryo bw’amayibera akaba akurikiye umugabo we

Ibirego byo gukiranura abasigarana ingomba byarangije kugera mu rukiko nyamara muri ubu bwami bwa Zulu baracyari mu kiriyo aho nta kwezi kurashira umwami zwelithini n’umwamikazi wari wamusimbuye bapfuye.

Umugore wa mbere, Umwamikazi Sibongile Dlamini, yaregeye urukiko aho yamagana ishyirwa mu bikorwa ry’icyifuzo cya nyakwigendera umwami kazi Mantfombi Dlamini cyo kujyena umwami uzasigarana ingoma ahubwo bikavugwa ko ubushake bwe bwa nyuma bushobora kuba bwarahimbwe bugahindurwa kubwinyungu z’abashaka gusigarana ingoma.

Umwamikazi Sibongile yifuzaga ko urukiko rwemera ko yashyingiranywe n’umwami nyakwigendera nk’ubumwe bwemewe n’amategeko. Yasabye kandi ko yakwegurirwa kugenzura 50% by’umutungo w’ibwami ugizwe n’inyubako n’ibindi.

Ku cyumweru, Minisitiri w’intebe wa Zulu, igikomangoma Mangosuthu Buthelezi, yavuze ko iki gikorwa cy’urubanza ari "isoni ku muryango w’ibwami", ubwo yavuganaga n’umunyamakuru wa SABC wo muri Afurika y’Epfo.

Agira ati: "Benshi mu bagize umuryango wa cyami mu by’ukuri batunguwe n’ibyo yakoze kuko yagiye mu nkiko kandi atararangiza icyunamo turimo . Bo, nk’abapfakazi b’Umwami by’umwihariko, kwihutira kujya mu rukiko mu buryo babikozemo nukuri biteye isoni. umuryango wa cyami.

Umwami w’abazuru Goodwill Zwelithini yitabye imana afite imyaka 72 akaba ariwe mwami warusigayeho muri afrika warumaze igihe cyinini kungoma kuko yayoboye ubwami bwe imyaka 50; akaba yarazize ibibazo by’uburwayi bwa diabete; nawe yashyunguwe muburyo butandukanye cyane n’ubumenyerewe kuko yashyinguwe mwijoro, ashyingurwa n’abagabo bake gusa nabo bamubaga hafi akaba kandi ntamugore wari wigeze agera kumva y’umwami ubwo yarari gushyingurwa nkuko byose byari bikubiye mu bushake bwe yari yasize atangaje mbere yo gupfa.

Perezida Cyril Ramaphosa nawe akaba arumwe mubagabo bacye cyane babashije gushyingura umwami w’abazuru nkuko yari yabyifuje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka