“Afurika igomba guherekeza Libiya mu rugendo rwo kwiyubaka”- Mushikiwabo

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo avuga ko kuva ku butegetsi kwa Kadhafi ari ibihe bishya ku gihugu cya Libiya ndetse kandi Afrika ikaba igomba kugira uruhare mu kugarura amahoro muri icyo gihugu.

Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ku itariki ya 21 ukwakira 2011.

Minisitiri Mushikiwabo yagize ati: “Kuva ku butegetsi burundu kwa Kadhafi ni intangiriro z’ibihe bishya ku gihugu cya Libiya. Ni n’umwanya ku bihugu bigize Afurika mu guherekeza abaturage ba Libiya mu nzira y’amahoro, umutuzo n’iterambere ry’ubukungu.”

Mu kwezi kwa Munani u Rwanda rwari rwahamagariye Umuryano w’Afurika yunze ubumwe, gufasha inyeshyamba zo muri Libiya; ruvuga ko colonel Mouammar Kadhafi atagishoboye gukomeza kuyobora igihugu.

Ikindi ni uko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame nawe yaje mu bayobozi ba mbere muri Afurika, banenze ku mugaragaro ubutegetsi bwa Kadhafi guhera mu ntangiriro z’imyivumbagatanyo. Leta y’u Rwanda yanahagaritse ibikorwa bya leta ya Libiya mu Rwanda.

Minisitiri Mushikiwabo ari mu bayobozi bahise bagira icyoi batangaza ku ahazaza h’abaturage ba Libiya nyuma y’uko bimaze kwemezwa ko kadhafi yapfuye. Abandi bagize icyo batangaza harimo Perezida w’u Bufaransa Nicolas Sarkozy na Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza David Cameron.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka