Abayobozi bavuka mu Majyaruguru biyemeje gufasha mu gukemura ibibazo bidindiza iterambere

Abahoze mu nzego nkuru z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu n’abakirimo, banenze impamvu Intara y’Amajyaruguru ikomeje kuza inyuma mu bikorwa binyuranye by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu gihe ifatwa nk’Intara ikize kuri byinshi.

Babigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’Intara y’Amajyaruguru yabereye mu Karere ka Musanze tariki ya 30 Kamena 2022, inama yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye kuva ku mudugudu kugeza ku rwego rw’Intara.

Abo bayobozi barimo abaturutse ku rwego rw’Igihugu cyane cyane abavuka muri iyo Ntara, abagize inama y’umutekano itaguye y’Intara n’uturere, ba Perezida b’Inama Njyanama z’uturere, Komite Nyobozi z’uturere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere, imirenge n’utugari, abakuru b’imidugudu bahagarariye abandi mu turere, abafatanyabikorwa b’Intara barimo abanyamadini, JADF, PSF, abayobozi b’ibigo by’amashuri na za Kaminuza, abayobozi b’ibigo bya Leta bikorera mu Ntara n’abandi bavuga rikumvikana.

Ni Inama yatangiye ubuyobozi bushimira uburyo imigendekere y’Inama ya CHOGM yagenze neza, bavuga ko ari kimwe mu byahesheje ishema Igihugu.

Abayobozi b'uturere bacyuye igihe na bo bitabiriye iyo nama
Abayobozi b’uturere bacyuye igihe na bo bitabiriye iyo nama

Ni inama yatangiye Guverineri Nyirarugero ageza ku bitabiriye inama imirongo migari y’uburyo Intara y’Amajyaruguru ihagaze mu iterambere, ibikorwa remezo birimo amashuri, imihanda, ibigo nderabuzima, imijyi n’amasantere yavuguruwe, Mituweri na gahunda ya Ejo Heza byitabirwa ku buryo bushimishije n’ibindi.

Uwo muyobozi yagarutse ku bibazo bikomeje kudindiza iyo ntara, birimo igwingira mu bana riri ku gipimo cya 43%, mu gihe mu mwaka wa 2024 bagomba kuba bari byibura kuri 19%.

Yagaragaje n’ikibazo cy’abangavu bahohoterwa bagaterwa inda zidateganyijwe, n’ikibazo cy’abana bakigaragara barataye ishuri, ikibazo cy’isuku nke ku batuye iyo ntara n’ibindi.

Guverineri Nyirarugero Dancille
Guverineri Nyirarugero Dancille

Ni ibibazo byababaje cyane cyane abavuka muri iyo Ntara ariko batayituyemo, aho batumva uburyo Intara yakagombye kuba ari iya mbere muri byose kubera ibyiza biyirimo, ikomeje kuvugwa mu bibazo.

Dr Pierre Damien Habumuremyi uvuka mu Karere ka Musanze, mu gahinda kenshi ati “Intara y’Amajyaruguru dukunze kubivuga, mwibuke no mu gihe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yazaga kwiyamamaza hano, twagaragaje ndetse na we yemeza ko Intara y’Amajyaruguru ari ikigega cy’u Rwanda. Ni gute tutagera ku gipimo cyo hejuru cyane, kugira ngo iyo sura dufite tunahabwa yo kuba ikigega cy’u Rwanda tuyishimangire?”

Arongera ati “Ese ibintu bituma iyi Ntara ivugwa ko ari ikigega cy’u Rwanda tubishyiramo imbaraga? Ese umusanzu wacu ni uwuhe, abayobozi murakora muravunika ariko twese uko turi hano umusanzu wacu ni uwuhe? Iyo muri Raporo bavuga Musanze nkumva ko mvuka i Musanze numva ngiye kwikubita hasi”.

Arongera ati “Ese tumenye abantu bafite ibibazo bya ‘human security’ tukabagabagabana ntabwo twabirandura burundu, Musanze ikomeje kuba iya nyuma sinzi niba mwabibonye mu mibare yose, nta Karere nifuza ko kaba aka nyuma, ariko Musanze ifite ubukire bwinshi butakagombye gutuma aho iri aba ari ho yakagombye kuba uyu munsi. Biterwa n’iki? Oya ibi tubihindure”.

Dr Habumuremyi Pierre Damien na we yitabiriye ibi biganiro
Dr Habumuremyi Pierre Damien na we yitabiriye ibi biganiro

Dr Pierre Damien Habumuremyi yagarutse ku biro by’Akarere ka Musanze byakomeje kuvugwa kuva kera ko bizubakwa, ariko imyaka ikaba ishize ari myinshi bidashyirwa mu ngiro, atanga urugero ku biro by’Akarere ka Gakenke, aho bagize igitekerezo cyo kubaka gihita gishyirwa mu ngiro.

Ati “None se biriya biro mubona bikwiriye Musanze, iyo ugeze muri Gakenke ukareba biriya biro by’akarere uravuga uti dore akarere kari mu iterambere, uturere twose unyuzeho usanga twiyubashye, umuntu ashobora kwibwira uti, ndi ahantu heza ariko wareba uburyo iterambere rigenda ukisanga uri muri Nyakatsi, murebe namwe biriya bitaro bya Ruhengeri ni umushinga umaze igihe kinini ariko byaranze, bimaze gusumbwa n’ibitaro by’uturere.”

Rucagu Boniface uvuka mu Karere ka Burera, yunze mu rya Dr Habiyambere, agaruka ku bintu bikomeje kudindiza iterambere ry’Intara y’Amajyaruguru ari na ho yahereye asaba ko bikemuka dore ko ibyinshi bidasaba ingengo y’imari.

Ati “Kuba mwaradutumiye muri iyi nama mwagize neza, mu byatuzanye ni ukubagira inama, muratwereka ibyo mwagezeho ni byiza, inama nyunguranabitekerezo iteganyijwe n’itegeko ni nziza ariko njye nakumva hakagombye kuba indi nama yo kujya inama mbere y’iyi iteganywa n’itegeko”.

Rucagu Boniface ni umwe mu batanze inama z'uburyo Intara yakwihuta mu iterambere
Rucagu Boniface ni umwe mu batanze inama z’uburyo Intara yakwihuta mu iterambere

Arongera ati “Mu gihe cy’igenamigambi tukaza tukicara tuti ibi bigomba gukorwa, tuti ingengo y’imari izava hehe, twamara kwemeza ibizakorwa n’ingengo y’imari izabigendaho tukaza mu nama nyunguranabitekerezo tureba ibyakozwe, tukabaza tuti Gaverineri n’abo mukorana bya bindi mwatwemereye bigeze he? Naho nituza tubahata ibibazo gusa mu bintu tutagiyeho inama, ntacyagerwaho”.

Rucagu mbere yo gukebura abayobozi kandi yabanje kubashimira ko hari ibikorwa bagezeho bibashyira ku mwanya wa mbere mu rwego rw’Igihugu.

Ati “Mu Ntara y’Amajyaruguru nk’uko muri kuba aba mbere muri Ejo Heza no muri Mituweli mukaba aba kabiri, buriya rero n’ejobundi mugiye kuzaba aba mbere mu kurwanya igwingira, buriya rero no mu isuku mugiye kuzaba aba mbere”.

Arongera ati “Buriya ubutaha Intara y’Amajyaruguru izaba iya mbere mu bintu byose, mu kwishyura abaturage ahanyujijwe ibikorwa bya Leta, abaturage bagahabwa amafaranga yabo hakiri kare ni nako itegeko ribivuga, tugakora imishinga n’abaturage bishimye icyo gihe tuzaba twimye ijambo abaturwanya, kuko buririra ku gato bakaturwanya. Intara izaba ari iya mbere mu kurwanya abantu bitwa aba DASSO n’abandi bakubita abaturage, bikanyura ku mbuga nkoranyambaga, imiyoborere myiza tuyimakaze maze ba bandi tubime urwaho”.

Abandi bayobozi bavuka muri iyo Ntara batanze ibitekerezo binyuranye, barimo Bizimana Jean Baptiste wahoze ari Senateri, Ngendahimana Ladislas Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali, Abasenateri n’Abadepite ndetse n’abandi bakora imirimo inyuranye.

Ngendahimana Ladislas, Umunyamabanga mukuru w'ishyirahamwe ry'uturere n'umujyi wa Kigali
Ngendahimana Ladislas, Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama, irimo gushyira imbaraga mu gushaka ubushobozi bwo kubaka inyubako za Leta zishaje, kubungabunga ibiyaga biri mu ntara, ibikorwa remezo by’imyidagaduro mu mashuri, kwamagana abahohotera abana n’abatera inda abangavu hongerwa ubukangurambaga mu kubirwanya no kudahishira ababikora, gufatanya n’inzego z’umutekano mu kuwubungabunga, n’ibindi.

Abitabiriye inama bafashe ingamba zo kugaragaza uruhare rwabo mu gukemura ibibazo byugarije Intara y'Amajyaruguru
Abitabiriye inama bafashe ingamba zo kugaragaza uruhare rwabo mu gukemura ibibazo byugarije Intara y’Amajyaruguru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe Neza, Turabakunda KT press kumakuru acukumbuye mutugezaho. Intara y’ amajyaruguru ni igicumbi cyibyiza byaburanga mu Rwanda bityo, ntabwo bikwiye ko iyi ntara twasigara inyuma bubindi bikorwa. Dushyire hamwe twese kuva kumuturage kugera kubayobozi bakuru tuzabigeraho. "MU MAJYARUGURU NTAKUJENEKA".

NZAYITURIKI Odilo yanditse ku itariki ya: 5-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka