Abayobozi bakuru b’igihugu nabo bazajya basinya imihigo

Umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama ya cyenda y’igihugu y’umushyikirano ni uko abayobozi bakuru ku rwego rw’igihugu barimo abaminisitiri n’abambasaderi nabo bagiye kujya basinya imihigo y’ibyo bazashyira mu bikorwa nk’uko abayobozi b’inzego z’ibanze babigenza.

Igitekerezo cyo gusaba abayobozi bakuru gusinya imihigo cyatanzwe n’umwe mu Banyarwanda baba hanze y’igihugu wishimiye cyane gahunda y’imihigo.

Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, nawe asanga gukorera mu mucyo ari ryo shingiro ry’iterambere ku bw’ibyo bikaba ari ngombwa ko buri mukozi wese ukorera Leta ahiga imihigo.

Minisitiri habumuremyi yagize ati “Ndagira ngo mbamenyesho ko mu gihe cya vuba abaminisitiri bagiye guhigira imihigo imbere y’umukuru w’igihugu.”

Biteganyijwe ko abaminisitiri bazajya bahiga imihigo imbere ya Perezida, mu gihe abambasaderi bo bazajya bayihigira imbere ya minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane.

Inama ya cyenda y’igihugu y’umushyikirano yari iteraniye i Kigali kuva tariki 15-16/12/2011.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka