ABATSINDIYE GUHAGARARIRA ABATURAGE MURI SENA BARAMENYEKANYE

Buri myaka umunani abanyarwanda bitorera abazabahagararira mu mu nteko inshinga amategeko; umutwe wa Sena (Abasenateri), Uburasirazuba, Uburengerazuba, Amajyepfo bahagararirwa n’abasenateri batatu, Amajyaruguru babiri naho umujyi wa Kigali ugahagararirwa n’umusenateri umwe, na babiri batorerwa guhagararira Amashuri makuru na za Kaminuza byaba ibyigenga ndetse n’ibya Leta.

Mu Mujyi wa Kigali, Madamu Gakuba Jeanne D’arc niwe watsinze n’amajwi 80.78%.

Abasenateri 2 bazahagararira Intara y’Amajyaruguru muri Sena ni Bwana Bizimana Evariste wagize amajwi 92.30% na Bwana Musabeyezu Narcisse wagize 90.90%.

Intara y’amajyepfo izahagararirwa n’Abasenateri 3 ari bo Madamu Mukasine Marie Claire wabonye amajwi 84.21% akurikirwa na Bwana Bizimana Jean Damascène wagize 83.19% na Niyongana Gallican ufite 69.83%.

Abasenateri 3 bazahagararira Intara y’Iburasirazuba nabo baratangajwe. Abo ni Madamu Mukabarisa Donatille wabonye amajwi 77.55%, Amb. Rugema Michel wagize 68.19% na Bwana Sebuhoro Celestin wagize amajwi 62.96%.

Intara y’Iburengerazuba nayo yari igenewe Abasenateri 3. Abatowe ni Madamu Bishagara Kagoyire Thérèse wabonye amajwi 89.95% akurikirwa na Bwana Mushinzimana Appolinaire wabonye 86.46% naho Bwana Sindikubwabo Jean Nepomuscene agira 81.44%.

Abazahagararira za Kaminuza n’Amashuri makuru bya Leta n’ibyigenga Uwatorewe guhagararira za Kaminuza n’Amashuri makuru bya Leta ni Prof. Bajyana Emmanuel wagize amajwi 36.48%. Ku mwanya w’Umusenateri uzahagararira za kaminuza n’amashuri makuru byigenga hatowe Prof. Nkusi Laurent wari umukandida rukumbi. Yagize amajwi 100% kuko ku bagize inteko itora bageraga kuri 362.

Karangwa Chrysologue yishimiye ko aya matora yitabiriwe n’abakandida benshi ndetse bariyamamaza bagaragaza ishyaka ntihagira abakuramo kandidatire nk’uko byigeze kubaho mu matora yashize.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu Bwana Munyaneza Charles yavuze ko aya matora yatwaye ingengo y’imari ingana na miliyoni 420 z’amafaranga y’u Rwanda. Yongeyeho ko yose yatanzwe na Leta y’u Rwanda kuko yari yarateganyijwe mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012.

Prof. Kananga Simba Ntare ni umukandida utaragize amahirwe yo gutsinda wari wiyamamaje ku mwanya w’umusenateri uhagarariye za kaminuza n’Amashuri makuru bya Leta. Yitabiriye umuhango wo gutangaza by’agateganyo amajwi wabaye kuwa gatatu taliki ya 28 Nzeri 2011. Yavuze ko amatora yabaye mu mucyo ko nta buriganya bwabayemo. Prof. Kananga yagize ati “ndasaba bagenzi banjye batsinzwe kudacika intege, naho abatsinze bo ndabasaba gufata ibitekerezo by’abataragize amahirwe yo gutsinda maze bakabikoresha mu nyungu z’abanyarwanda bose”

Sena ni urwego rwishyiriweho abaturage kugira ngo rubahagararire, Abasenateri barugize baba baratowe n’abaturage, Sena ifite inshingano zikurikira: Gushyiraho amategeko ; Kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma; Kwemeza bamwe mu bayobozi bo mu Nzego z’Imirimo ya Leta bagenwa n’ingingo ya 88 y’Itegeko Nshinga ; Kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo avugwa mu ngingo ya 9 n’iya 54 z’Itegeko Nshinga. Guhagararira abaturage.

Kugirango Sena igere ku nshingano zayo, ifite inzego ikoreramo :
Inteko rusange ( arirwo rwego rukuru), Biro, Amakomisiyo, Inama y’Abaperezida

Imirimo y’Inteko rusange ibera mu ruhame, ubishatse wese yemerewe gukurikirana imirimo y’inama ariko ntiyemerewe gufata ijambo, kuko aba ari igihe cyo gufata ibyemezo, ibitekerezo bitangirwa muri Komisiyo. Igihe hari umuturage ufite ikibazo, yandikira Perezida wa Sena. Ibyo bibazo bisuzumwa na Komisiyo ifite Ibibazo by’Abaturage mu nshingano zayo.

Imirimo y’Inteko rusange itangira buri gihe saa cyenda z’amanywa (15h00) ikarangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).

Imirimo muri Komisiyo itangira buri gihe saa tatu za mugitondo (09h00) ikarangira saa sita z’amanywa (12h00).

Imirimo y’Amakomisiyo nayo ibera mu ruhame, ariko abakurikiranye imirimo y’inama ntibemerewe gufata ijambo, hari ubwo Komisiyo ishobora gutegura inama zihariye ku mushinga w’itegeko abaturage n’abanyamakuru bashobora guhabwamo ijambo.

Uretse 14 batowe Umutwe wa sena ugizwe n’abasenateri 26, abandi 12 harimo 4 batorwa n’ihuriro ry’imitwe ya politiki ikorera mu rwanda, hamwe n’abandi 8 bashyirwaho na perezida wa Repubulika.

Mutijima Abu Bernard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka