Abatavuga rumwe na Perezida Magufuli banenze amagambo yavuze ku rukingo rwa Covid-19

Bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe na Perezida Magufuli wa Tanzania bagize icyo bavuga ku ijambo ry’imbwirwaruhame aherutse kuvuga arwanya inkingo za Covid-19, aho yavuze ko zidashobora gukingira icyorezo, ahubwo ngo ari mbi cyane ku buzima bw’abantu.

Perezida Magufuli akunze kumvikana adaha uburemere ibyerekeranye na COVID-19
Perezida Magufuli akunze kumvikana adaha uburemere ibyerekeranye na COVID-19

Muri iyo mbwirwaruhame ye yo ku wa Gatatu w’iki cyumweru, Perezida Magufuli yumvikanye ahinyura igitekerezo cya guhunda ya ‘Guma mu Rugo’ mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira rw’ubwandu bwa Covid-19, ko ntacyo bimaze ndetse ko n’inkingo za Covid-19 zitashobora kuyikingira.

Perezida Magufuli yavuze ko Abanyatanzania bagiye hanze mu mahanga, bakavayo bikingije ari bo bagaruye Coronavirus muri icyo gihugu, ariko yongeye gushimangira ko gusenga byonyine ari byo bishobora kurinda abantu.

Yagize ati “Abantu bagombye kwitonda, kuko izo nkingo zishobora guteza ibibazo(dangerous)”.

Perezida Magufuli yavuze ko iyo Abazungu baba bafite ubushobozi bwo kuvumbura urukingo rwa Covid-19 koko, ubu ngo bari kuba baramaze no gukora urukingo rwa SIDA, Igituntu, Malaria na Kanseri.

Bamwe mu Banyapolitiki batavuga rumwe na Leta ya Magufuli banenze bikomeye ayo magabo ye, bavuga ko atari amagambo yakavuzwe n’umunyapolitiki, kandi ko ari amagambo atanga ubutumba butaboneye ku batuye isi.

Uwitwa Zitto Kabwe wahoze mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, ubu akaba ari umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Magufuli ryitwa ‘Alliance for Change and Transparency’ yagize ati “Ubu Afurika irimo kunyura mu bihe bikomeye kubera kutabona inkingo zihagije, ariko wajya kumva, ukumva Perezida w’igihugu cya kabiri mu bukungu muri Afurika y’Iburasirazuba, avuga ko inkingo ziteje ikibazo. Iki ni ikibazo gikomeye, kandi sinzi urwego imvugo nk’iyo y’umukuru w’igihugu ishobora kuzageraho iyobya abantu”.

Ikinyamakuru ‘Citizen’ kivuga ko Tanzania yahagaritse ibyo gutangaza imibare ijyanye na Covid-19 ya buri munsi muri Gicurasi 2020, abagera kuri 509 bamaze kwandura icyo cyorezo mu gihe cyari kimaze guhitana abagera kuri 21. Mu guhagarika itangazwa ry’iyo mibare ku buryo buhoraho nk’uko bigenda mu bindi bihugu, Magufuli ngo yavuze ko nta mpamvu yo gukomeza gutanga izo raporo z’abanduye cyangwa se no gufata ingamba zo kwirinda icyorezo kandi Imana yarakirinze Tanzania.

Uhereye ubwo, abaharanira uburenganzira bwa muntu muri Tanzania ndetse n’abanenga ubutegetsi bwa Magufuli babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakomeje gusaba ko imibare ijyanye na Covid-19 muri icyo gihugu yatangazwa.

Uwitwa Kumbusho Dawson, ni umwe mu baharanira uburengenzira bwa muntu, binyuze mu muryango witwa ‘Change Tanzania Organization’ akaba avuga ko nubwo babisabye kenshi ariko ngo ntacyo Guverinoma yigeze ikora na kimwe mu bijyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19, ariko ko abantu bagombye kwirinda bakurikije inama z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima.

Yavuze ko abantu bagombye kwambara udupfukamunwa, bagakaraba intoki kenshi, kugira ngo birinde, barinde n’abandi.

Dr.Matshidiso Moeti uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (WHO) mu Karere, abinyujije ku rubuga rwa ‘Twitter’ ku wa kane tariki 29 Mutarama 2021, yasabye Abanyatanzania kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda. Yavuze ko Siyansi yagaragaje ko izo nkingo za Covid-19 zikora neza, ndetse asaba Tanzania kuba yategura ubukangurambaga bujyanye n’ikingira rya Covid-19.

Ubu butumwa bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima bwatanzwe butandukanye n’ubwa Perezida Magufuli, biteza abaturage bamwe urujijo, nk’uko bivugwa n’uwitwa Mselle Dorcas.

Mselle yavuze ko nibura mu minsi ya mbere icyorezo kikigera mu gihugu, abaturage bahabwaga amabwiriza y’icyo bakora, ndetse n’amashuri arafungwa. Ariko ubu nk’uko Mselle abivuga, abantu ni bo bakora icyo bashatse, niba bambara agapfukamunwa cyangwa bakakareka, niba bakaraba intoki cyangwa batazikaraba, mbese ubona nta bwiriza ry’ubuyobozi na rimwe rihari mu bijyanye no kwirinda.

Mselle avuga ko uko ibintu bimeze ubu aho mu gihugu cye, biteje urujijo ku buryo Abanyatanzania batazi intera ikibazo kiriho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka