Abatanga serivise zitanoze ntibakwiye guhembwa - Mayor Mushabe

Mushabe David Claudian umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko umukozi utanga serivise mbi adakwiye guhabwa umushahara kuko ari igihembo cy’uwakoze neza.

Mushabe David Claudian umuyobozi w'akarere ka Nyagatare avuga ko abatanga serivise mbi badakwiye guhembwa
Mushabe David Claudian umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko abatanga serivise mbi badakwiye guhembwa

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko imitangire ya serivise mu bigo by’ubuvuzi igenda irushaho kuba myiza kubera ubwiyongere bw’ibigo by’ubuvuzi bw’ibanze.

Kugeza uyu munsi akarere ka Nyagatare kamaze kubaka ibigo by’ubuvuzi bw’ibanze (Health Post) 53 ibindi 10 bikazuzura bitarenze Nzeri uyu mwaka.

Mushabe David Claudian umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko kubaka ibi bigo byatumye serivise mu bigo by’ubuzima zihuta ugereranije na mbere.

Ariko nanone avuga ko abagitanga serivise mbi badakwiye kwihanganirwa ahubwo badakwiye guhabwa n’umushahara kuko ari igihembo cy’uwakoze neza.

Ati “Icyo nabwira abantu baba bagitanga serivise mbi, ntabwo iki ari igihugu cyo gutangiramo serivise mbi, nta n’ubwo ari n’igihe kigezweho cyo gutanga serivise mbi, icyo nababwira nibatange serivise nziza kuko nicyo bahemberwa, umuntu ahabwa umushahara kuko yakoze neza akazi, iyo utagakoze neza ntacyo uba ukwiye kubona.”

Mukeshimana Beatrice amaze icyumweru arwarije umwana mu bitaro bya Nyagatare.

Avuga ko yakiriwe neza kandi mu buryo bwihuse ariko serivise yo gufotora ibyangombwa n’iy’ubwisungane mu kwivuza arizo yatinzeho ugereranije n’izindi yifuzaga.

Amavuriro y'ibanze yatumye abarwayi bagabanuka ku bigo nderabuzima n'ibitaro serivise zirihuta.
Amavuriro y’ibanze yatumye abarwayi bagabanuka ku bigo nderabuzima n’ibitaro serivise zirihuta.

Agira ati “Banyakiriye neza pe ariko aho bafotorera no kuri mutiweri ho umuntu arahatinda kuko haba hari abantu benshi umukozi ari umwe. Bongereye abakozi byarushaho kwihuta tugahabwa ubuvuzi bwihuse.”

Kamanzi Elia umukozi uyobora ishami ry’ubuzima mu karere ka Nyagatare avuga ko bagifite ikibazo cy’abakozi bacye mu bigo by’ubuvuzi ari nayo mpamvu hari aho abaturage badahabwa serivise zihuse.

Urugero ngo ni uko ubu buri ku bigo nderabuzima 20 bihari, kimwe kigiye gifite abakozi hagati ya 15 na 18 nyamara ubundi bakabaye 21 nabo bakwiyongera bitewe n’umubare w’abaturage bari mu ifasi yacyo.

Ikindi ngo ibitaro rukumbi bihari bya Nyagatare nabyo bigifite ibibazo by’abaganga bacye 18 kandi bifite ifasi y’abaturage barenga ibihumbi 500.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka