Abasura u Rwanda kenshi babiterwa n’uko barufite ku mutima - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko kuba hari abanyamahanga basura u Rwanda inshuro nyinshi bikurikiranya, ari uko baba baruhoza ku mutima n’abaturage barwo.

Yabitangaje kuri uyu wa gatandatu 23 Gashyantare 2019, ubwo we na Madamu Jeannette Kagame bitabiraga isengesho “Codel Prayer Breakfast”, ryahuje abayobozi bakuru b’igihugu n’itsinda ry’abagize inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe za Amerika.

Iryo tsinda ry’abagize inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe za Amerika riyobowe na Senator James Inhofe si ubwa mbere risuye u Rwanda muri gahunda nk’iyi, ahubwo ngo rikunze kuza mu Rwanda kenshi.

Muri iryo sengesho Perezida Kagame yashimiye abagize inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe za Amerika, avuga ko ibyo basangiza Abanyarwanda byongera ikintu kinini ku iterambere igihugu cyifuza kugeraho.

Perezida Kagame yavuze ko kuba bakunze kuza gusura u Rwanda no kwifatanya n’abanyarwanda mu masengesho, ari uko baruhoza ku mutima, kuko bashobora no gutekereza kujya ahandi kandi Abanyarwanda ntibanabimenye.

Yagize ati ”Hari ubwo njya nibaza, ndetse no mu kanya gashize nahoze ntekereza, nti dutekereze wenda ko iri tsinda ritigeze ritekereza cyangwa se rihitamo kuza mu Rwanda, ahubwo rikigira ahandi.

Nta n’ubwo twari kubimenya, ariko kuba bari hano kandi bakaba bakunze kuza, bisobanuye ko badufite, bafite u Rwanda ku mitima yabo, kandi turabyishimira.

Mumenye ko tubashimira igihe cyose kuba mudutekereza mukaza gusura abaturage bacu. Rwose mwumve ko hano mu Rwanda ari iwanyu handi niba mubyemeye”.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’u Rwanda Prof. Shyaka Anastase yavuze ko uyu mubano n’abagize inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe za Amerika, yavuze ko ubucuti nyabwo buba burimo Imana, bityo inshuti nya nshuti ukayibona mu bibi no mu byiza.

Ati Inshuti nya nshuti uyibona mu byishimo, kandi ukayibona igihe uyikeneye. Inshuti nya nshuti ni yayindi iza kukureba, igihe abantu bose baguhuriyeho bagutera amabuye, igashaka kumenya ibyo ari ari byo. Niyo mpamvu mvuga ko ubucuti nyabwo buba burimo Imana”.

Prof. Shyaka kandi yavuze ko kugira ubucuti nyabwo hagati y’igihugu n’ibindi budashobora gushoboka igihe igihugu kidafite imiyoborere myiza, aboneraho gushimira ubuyobozi burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Senator James Inhofe wari uyoboye iri tsinda yashimiye Perezida Kagame kubera uburyo akomeje guhindura u Rwanda rukaba rwiza ku ruhando mpuzamahanga.

Yavuze ko ibyo bigaragara umwaka ku wundi, akurikije uko u rwanda rwari rumeze ubwo yahageraga bwa mbere mu myaka 22 ishize.

Ati” Nahoze nsobanurira bamwe mubo turi kumwe batari bazi Afurika, mbasobanurira itandukaniro hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika. Nababwiraga ko u Rwanda aricyo gihugu gisa neza muri Afurika yose, ndetse n’ubwo twahageraga ejo, mbere y’uko haba umuganda barabyiboneye. Abaturage barasa neza.

Ibi byose ni ukubera ko Perezida Kagame yahisemo kuva kera kugira u Rwanda igihugu cyiza cyane, rwose ntabwo umuntu yabura kuvuga ko ibyo Paul Kagame akora ari ibitangaza”.

Iri tsinda ry’abagize inteko ishinga amategeko ya leta zunze ubumwe za Amerika rikunze gusura u Rwanda, kandi buri uko rije rigirana ibiganiro n’abayobozi bakuru ndetse bakanasengera hamwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka