Abashinzwe amatora muri USA bamaganiye kure ibirego bya Donald Trump uvuga ko yibwe amajwi

Abayobozi bashinzwe amatora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) baremeza ko amatora yagenze neza cyane mu mateka y’igihugu, ndetse bamaganira kure ibirego bya Donald Trump uvuga ko yibwe amajwi.

Donald Trump avuga ko yibwe amajwi mu matora
Donald Trump avuga ko yibwe amajwi mu matora

Akanama gashinzwe amatora muri USA karemeza ko nta bimenyetso bihari bigaragaza ko mu matora ya Perezida habayemo kuburizamo amajwi, guhindura imibare y’amajwi cyangwa se ko hari ibindi bibazo byabayemo.

Ibi abashinzwe amatora babivugiye ku mugaragaro nyuma y’uko Trump atanze ikirego kidafite gihamya avuga ko hari amajwi miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana arindwi (2,700,000) barigishije kandi ari ay’abari bamutoye.

Kugeza magingo aya Donald Trump ntaremera ko Joe Biden yamutsinze. Ibyavuye mu matora yo ku itariki 03 Ugushyingo 2020 byashyizwe ku mugaragaro kuri za televiziyo zikomeye muri USA mu mpera z’icyumweru gishize, ariko Abanyamerika n’isi yose muri rusange baracyategereje ibizatangazwa mu buryo bwa burundu.

Nyuma yo kwegukana amajwi menshi muri Arizona, Joe Biden yagize amajwi yose muri rusange 290 mu gihe Trump afite 217.

Iyi nkuru ya BBC iravuga ko Leta ya Arizona yaherukaga gutora uwo mu ishyaka ry’aba Democrates mu 1996.

Icyumweru kirashize amatora arangiye, ariko kugeza ubu Donald Trump aremeza ko gutsindwa kwe nta yindi mpamvu yabiteye atari ukwibwa amajwi cyangwa se kurigiswa bifashishije uburyo bwakoreshejwe mu kuyabara, amwe agatambuka atabazwe.

Hagati aho nyuma y’iminsi yari ishize u Bushinwa bucecetse, bwoherereje Biden ubutumwa bw’ishimwe na mugenzi we bafatanyije kwiyamamaza Kamala Harris.

Umuvugizi wa Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yagize ati: "Twubaha amahitamo y’Abaturage ba Amerika”.

U Burusiya bwo bwavuze ko buzategereza ibizatangazwa mu buryo bwa burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka