Abarundikazi baje kwigira ku Rwanda uko umugore yatejwe imbere

Itsinda ry’Abarundikazi baje mu Rwanda, mu rwego rwo kumenya uburyo Abanyarwandakazi bakoresheje kugira ngo babashe kugira umubare munini mu nzego z’ubuyobozi zirimo n’izifata ibyemezo.

Abagore bari mu nzego zifata ibyemezo bagaragaza ko Politike nziza idaheza u Rwanda rufite kuri ubu ari yo yabaye ipfundo ry’umusaruro w’ibimaze kugerwaho mu Rwanda, ibi bikaba biri guha amahirwe angana abantu bose.

Ibi babigarutseho ku mugoroba wo ku wa 27 Nyakanga 2022, mu biganiro byabahuje n’itsinda ry’Abarundikazi bibumbiye mu muryango uharanira iterambere ry’Abarundikazi aho baje mu Rwanda mu rugendoshuri, kwigira ku byo Igihugu kimaze kugeraho.

Ibi biganiro bihuje itsinda ry’aba bagore bo mu Rwanda n’abari mu rugendoshuri biri kubera kuri reseau de femmes mu mujyi wa Kigali, biri kurebera hamwe urugendo rw’umugore mu iterambere ry’umugore, aho u Rwanda rumaze gutera intambwe nini aho bigaragarira mu mibare igaragaza abari mu nzego zifata ibyemezo.

Mu kiganiro bahawe na Mukantabana Rose wabaye umugore wa mbere wayoboye inteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite, yababwiye ko ipfundo rya byose ari ubushake mu guha amahirwe angana ibyiciro byose by’Abanyarwanda ndetse bikagirwamo uruhare n’imiyoborere myiza.

Umuyobozi w’umuryango Réseau des Femmes mu Rwanda, Uwimana Xaverine, yasobanuye bimwe mu byo baganirije aba Barundikazi mu kugera ku iterambere ririmo umugore cyane cyane mu myanya itandukanye y’ubuyobozi ndetse n’ifata ibyemezo.

Ati: “Icyo twababwiye cya mbere cyadukomeje, tukagera aho tugeze ubu ni ubushake bwa Politike, kuko ubuyobozi bwiza bwumva abaturage. Habayeho kandi n’ibikorwa by’abagore cyangwa se uruhare rw’abagore mu kwerekana icyo bashoboye, ari byo byajemo ko abagore bitabira kwiga ibintu bitandukanye ku buryo babasha kugirirwa icyizere mu nzego zitandukanye ndetse harimo n’inama ifata ibyemezo cyangwa se imyanya ikomeye mu buyobozi”.

Ku ruhande rw’itsinda ry’Abarundi bitabiriye ibi biganiro, basobanuye impamvu bahisemo kuza kwigira ku byakozwe mu Rwanda kugira ngo umugore agire ijambo.

Uhagarariye iri tsinda yagize ati: “Icya mbere cyatumye tuza kwigira ku Rwanda ni amakuru twahabwaga avuga uko abagore bo mu Rwanda bafashwe mu nzego z’ubuyobozi bityo duhitamo kuza kuvoma ubwenge kugira ngo turebe icyatumye abagore bo mu Rwanda babasha kugera ku myanya myiza mu buyobozi. Ibi tuzabijyana iwacu kuko n’ubwo hari intambwe tumaze gutera ariko ibyo tuvomye aha biradufasha cyane kugira ngo umurundikazi abashe kugera ku isonga”.

Iri tsinda ry’Abarundikazi bagera ku icumi banasuye inzego zitandukanye, harimo inzego z’ubutabera aho basobanuriwe uburyo hashyizweho amategeko arengera umwana w’umukobwa dore ko mu Burundi kugeza ubu umwana w’umukobwa atarabasha guhabwa amahirwe yo kuba yazungura umuryango, ahubwo umwana muto w’umuhungu wiga mu mashuri abanza ngo ni we ushobora kuzungura umuryango kandi nyamara hari abagore bakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka