Abanyekongo bantumiye iwabo najyayo - Louise Mushikiwabo

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, avuga ko kuba atajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nk’igihugu gikoresha cyane Igifaransa, ari uko batamutumira.

Louise Mushikiwabo
Louise Mushikiwabo

Ibi Mushikiwabo yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n’umunyamakuru Steeve Wembi wa Jeune Afrique, wari umubajije impamvu atajya i Kinshasa.

Mu kumusubiza yagize ati “Niba Abanyekongo bantumiye, nzajyayo. Nzi neza uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ari igihugu gifite akamaro gakomeye ku muryango wacu. Mu by’ukuri, iri mu bihugu bya mbere byungukira cyane muri gahunda zashyizweho na OIF, cyane cyane mu bijyanye n’ingengo y’imari igenerwa uburezi n’umuco, amahoro no guteza imbere uburinganire”.

Yungamo ati “Fondation Panzi ya Denis Mukwege yahawe inkunga kuva mu 2020 mu rwego rwa gahunda yacu yitwa ‘La Francophonie avec Elles’. Bityo rero, mfata RDC nk’igihugu kinyamuryango cy’ingenzi kigomba kugira umwanya wacyo wuzuye mu muryango. Ariko noneho, niba ibihugu bitangiye gukemurira ibibazo byabyo by’impande ebyiri mu rwego rw’imikoranire mpuzamahanga, ntitwazabasha kubyikuramo”.

Abicishije ku rubuga rwe rwa X, Mushikiwabo yavuze ko agifite byinshi yageza kuri OIF, akagaruka muri make ku rugendo rwe muri izi nshingano.

Ati “Manda yanjye ya mbere yari igamije guhindura no kunoza imiyoborere y’imbere mu muryango, ariko ikomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19. Nubwo byari bikomeye, mu buryo butunguranye byadufashije gukora isukura no kunoza imikorere y’umuryango”.

Ati “Manda ya kabiri yo yari ishingiye cyane ku ngaruka z’impinduka twakoze, by’umwihariko mu bijyanye no kwegereza ubuyobozi inzego no gusuzuma ibikorwa bya OIF. None se kuki hatabaho manda ya gatatu, igamije kwagura no kuzamura ku rwego rwo hejuru gahunda n’imishinga inshishikaje?”

Louise Mushikiwabo, yatangiye manda ya mbere y’imyaka ine yo kuyobora OIF mu kwezi k’Ukwakira 2018, yongeye gutorerwa manda ya kabiri mu kwezi k’Ugushyingo 2022 ku bwiganze bw’Amajwi, nta n’umwe bahanganye, u Rwanda rukaba ruherutse kumutangaho umukandida kuri manda ya gatatu yo kuyobora uwu muryango, kuko iya kabiri izarangira muri uyu mwaka wa 2026.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka