Ntibisanzwe ko igihugu kimwe gisabwa gutanga abantu babiri mu buyobozi bw’amashami y’umuryango w’abibumbye, kandi bikabera ku munsi umwe.
Madamu Valentine Rugwabiza yashyizwe mu mwanya wa Visi Perezida w’inama y’ubuyobozi bw’amashami atatu y’Umuryango w’Abibumbye ari yo UNDP rishinzwe iterambere ry’abaturage, UNFPA rishinzwe ibiribwa, na UNOPS rifasha imishinga y’abaturage kubateza imbere.
Ambasaderi Rugwabiza biteganyijwe ko azajya guhagararira u Rwanda muri ayo mashami guhera muri 2020, aho azaba ari mu itsinda rishinzwe Afurika.
Mu ijambo rishima kuba yagiriwe iki cyizere, Ambasaderi Rugwabiza yavuze ko ari icyubahiro ku Rwanda mbere ya byose kuba rubonye umuntu ugiye kuruhagararira mu mwanya nk’uriya.
Madamu Rugwabiza asanzwe ari Umunyamabanga uhoraho uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (ONU). Mbere yo kujya kuri uwo mwanya, yari Minisitiri mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), umwanya yagiyemo avuye mu buyobozi bw’Urwego rushinzwe kwihutisha Iterambere ry’Igihugu (RDB). Mbere yaho yari umuyobozi wungirije w’umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi (WTO).
Ku wa mbere tariki 16 Ukuboza 2019 kandi, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye António Guterres yashyize umunyarwandakazi Dr. Agnes Kalibata ku mwanya w’intumwa ye yihariye muri 2021 mu nama yiga ku kwihaza mu biribwa.
Dr. Kalibata kuri ubu ari ku mwanya wa Perezida w’ishyirahamwe mpuzamahanga rishizwe kuvugurura ubuhinzi muri Afurika (AGRA) kuva muri 2014.
Muri uriya mwanya Dr Kalibata yashyizwemo, azakorana n’itsinda rishinzwe gahunda z’umuryango w’abibumbye n’abandi bafatanyabikorwa b’ingenzi mu birebana no kuyobora no gukora igenamigambi ry’inama ku biribwa.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Congratulations to Dr kalibata and Ambas Rugwabiza
Murashoboye Kandi muzahagararire abanyarwanda neza turabizeye
Ishema rikomeye ku Rwanda
Ni ibyagaciro kugirirwa cyo guhabwa imyanya ikomeye kiriya ku gihugu nk’u Rwanda.
Nta yindi mpamvu ibyihishe inyima Ni ikizire bafitiye cyo kuruushaho guteza imbere iyo miryango.
Ubunyangamugayo,ubushobozi byiyongera k’ubudasa bw’abanyarwanda.