Abanyarwanda batunguwe n’ifungwa ry’umupaka wa Goma

Imipaka ihuza u Rwanda na Congo mu karere ka Rubavu yafunzwe bitunguranye, kuko itangazo rya Komisiyo y’amatora muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ryari ryavuze ko imipaka irimo n’uwa Goma yo itazafungwa kuri uyu wa 30 Ukuboza 2018, mu gihe muri icyo gihugu bari kwitorera umukuru w’igihugu ugomba gusimbura Joseph Kabila ucyuye igihe.

ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo ubusanzwe abantu baba ari benshi cyane
ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo ubusanzwe abantu baba ari benshi cyane

Ni ibintu bidasanzwe ko umupaka uhuza Goma na Gisenyi ufungwa kuko benshi ari ho bakura imibereho.

Umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi ni umupaka ukoreshwa n’ abantu ibihumbi 45 ku munsi, ukaba umupaka ukoreshwa cyane mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, naho umupaka munini uzwi nka La Corniche ugakoreshwa n’ibimodoka binini n’abantu bakora ingendo mpuzamahanga.

Ni imipaka bidasanzwe ko ifungwa kubera uburyo ikoreshwa ariko kuri uyu wa 30 Ukuboza 2018 yafunzwe kubera amatora.

Umunyamakuru wa Kigali Today wageze ku mupaka mu masaha ya 6h ari na cyo gihe ubusanzwe ufungura, yasanze nta muntu washoboye kwambuka, benshi mu Banyarwanda bari bamenyereye ko amatora aba mu Rwanda umupaka ugakora, ariko ku ruhande rwa Congo si ko byari bimeze kuko wafunzwe. Gusa andi makuru yamenyekanye ni uko nyuma umupaka munini uzwi nka La Corniche waje gufungurwa.

Abanyarwanda benshi batunguwe no kubona umupaka ufunze naho ku ruhande rwa Congo nta baturage bagaragara mu mihanda ahubwo baratuje, icyakora inzego z’umutekano ni zo ziboneka mu mihanda.

Iri ni ryo tangazo CENI ari yo komisiyo y
Iri ni ryo tangazo CENI ari yo komisiyo y’amatora muri Congo yashyize hanze rivuga ko imipaka izaba ifunze uretse ine gusa harimo n’uwa Goma.

Abakozi b’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda bari mu myanya yabo ariko nta kazi karimo gukorwa.

Icyemezo cyo gufunga umupaka kije gishyirwa mu bikorwa nyuma y’itangazo Leta ya Congo yashyize ahagaragara ko imipaka izafungwa ku munsi w’amatora uretse imipaka ine ari yo uwa N’djili - Luano - Bangboka - Goma na Mbujimayi ariko si ko byagenze i Goma kuko ho umupaka wari ufunze.

Ni umwanzuro utoroheye abatuye mu Karere ka Rubavu bakorera mu gihugu cya Congo umunsi ku wundi kuko bavuga ko hari ibyangirika.

Nyiramariza ucuruza amata mu mujyi wa Goma yagize ati “ibyo gufunga umupaka sinari mbyiteze, nasize amata kandi nadacuruzwa arangirika, ubu igihombo ndakibonye."

Benshi mu baturage bakora imirimo ya nyakabyizi bari bazi ko nyuma y’amatora umupaka ufungurwa. Hari uwagize ati "Ibi biratuma umwaka tuwusoza nabi, ubuse kuki batakoze nk’uko mu Rwanda tubigenza?"

Amatora mu gihugu cya Congo yatangiye ku isaha ya 6h n’ubwo abaturage atari benshi ariko hari abitabiriye.

Kuri uyu munsi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo baritorera umukuru w’igihugu ugomba gusimbura Perezida Kabila wari ku butegetsi kuva muri 2001, akaba yaratangiye kuyobora hashize iminsi icumi nyuma y’urupfu rwa se.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka