Abanyarwanda bari muri Israel bameze neza - Amb. Einat Weiss

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, aratangaza ko Abanyarwanda bari muri Israel bameze neza, ko ntawari wakomereka, cyangwa ngo ahitanwe n’intambara, kandi ntawe uvugwaho kuba mu batwawe bunyago n’abarwanyi ba Hamas.

Amb. Einat Weiss
Amb. Einat Weiss

Yabitangarije mu kiganiro n’Abanyamakuru tariki 11 Ukwakira 2023, ubwo yabazwaga uko umutekano w’Abanyarwanda n’abandi banyamahanga uhagaze, n’uburyo bwo kubungabunga umutekano w’Abanyamahanga muri iki gihe cy’Intamabara ya Israel na Hamas.

Ambasaderi Einat Weiss avuga ko hari Abanyeshuri b’Abanyarwanda n’abakozi bagera kuri 250 bari mu Majyepfo ya Israel bakurikiranye amasomo, cyangwa bari mu kazi, ariko ko nta kibazo na kimwe bafite kuko Ambasade y’u Rwanda na Israel bahererekanya amakuru yabo umunsi ku wundi kuva intambara yatangira.

Avuga ko nubwo nta mubare azi wa ba mukerarugendo b’Abanyarwanda basuye Israel bashobora kuba baragotewe mu ntambara, amakuru mashya ari uko nta Munyarwanda wari wagirira ikibazo muri biriya bitero.

Yagize ati “Turakorana na Ambasade y’u Rwanda muri Israel, na Ambasaderi Gatera uri gukora akazi gakomeye, kugeza ubu nta Munyarwanda wari wagirwaho ingaruka na biriya bitero, haba ku kuba yakomereka, yatwarwa bunyago cyangwa yakwicwa”.

Yemeza ko Israel ifite Igisirikare gikomeye kandi cyizeweho kubangamira byimazeyo umutwe wa Hamas wayigabyeho ibitero, kandi ko nta na rimwe Hamas izagera ku ntego zayo zo kwica Abanya-Israel ngo ibamareho.

Yagize ati, “Tugomba guharanira kurinda ubusugire bw’Igihugu cyacu, ntabwo twakwihanganira ko Hamas itwica kuko ntabwo tubereyeho gusiragizwa, turi abaturage bakunda Igihugu cyabo kandi umuti wo gutsinda ni umwe ni uwo kumenya ko nta handi twajya usibye iwacu, aho turi bizatubashisha kubona intsinzi ikenewe ngo abaturage ba Israel babeho mu mahoro”.

Avuga ko ibiri kubera muri Israel bikurikiranirwa hafi na Leta, ingabo z’Igihugu n’abaturage, ndetse n’abahagenda ku buryo uwakenera kwinjira no gusohoka muri Israel nta kibazo yagira kuko uburenganzira bw’umuturage n’inshuti ya Israel bukwiye kubahwa.

Reba ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka