Abanyafurika bakwiye gufata iya mbere mu kwiteza imbere – Perezida Kagame

Mu kiganiro cyatanzwe na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024 mu nama ngarukamwaka ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (African Development Bank - AfDB) iri kubera i Nairobi muri Kenya, yagaragaje uburyo Abanyafurika ubwabo ari bo bakwiye gufata iya mbere mu gushaka ibisubizo bibaganisha ku iterambere.

Ni ikiganiro Perezida Kagame yahuriyemo n’abandi bayobozi batandukanye barimo na Perezida wa Kenya William Ruto, Mohamed Younis Menfi wa Libya na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.

Perezida Kagame yagaragaje ko hakenewe ubufatanye mu kurushaho guteza imbere ubukungu bwa Afurika.

Ati “Afurika ntikwiye gutegereza guhabwa aya mahirwe n’undi muntu. Dukwiye kuba ku isonga, duharanira ko uburenganzira bwacu bwubahirizwa ndetse bugatanga umusaruro ku Isi yose. Ntacyo dutakaza iyo buri wese afite icyo yunguka nk’uko twese dukwiye kubigeraho.’’

Perezida Kagame yavuze ko imvugo ikwiye kuba ngiro kugira ngo Afurika ikomeze kwiteza imbere.

Ati “Hari imyumvire igomba guhinduka kuva ahahise kugera uyu munsi. Ntitwakora neza mu cyerekezo tuganamo mu gihe tudatekereza ngo tunakore neza aka kanya.’’

Perezida Kagame yavuze ko ibiganiro biganisha ku kubaka Afurika ibereye bene yo bidakwiye kuba amasigaracyicaro.

Yagaragaje ko hari ibyemeranywaho ariko nyuma y’igihe gito ugasanga byibagiranye kandi nta gisobanuro bifitiwe.

Ati “Ntidushobora guhunga gukora ibintu twemeranyije kuko tuzi ko ari byo bizatugeza ku byo twifuriza umugabane wacu. Nta yindi nzira iri mu biganza by’umuntu runaka yatugeza ku mpinduka twifuza.’’

Perezida Kagame avuga ko ari ngombwa ko ingamba zishyirwaho zigamije iterambere rya Afurika ziva mu mvugo ahubwo hakoroshywa uburyo zishyirwa mu bikorwa.

Perezida Kagame asanga Isi ifite inyugu nyinshi mu iterambere rya Afurika akavuga ko umuntu ushishishikajwe no kwimakaza imibereho y’abatuye isi atashyira ku ruhande imibereho y’abatuye Afurika.

Ati “Mu bifatika iyo urebye ahantu hose usanga ku mugabane wa Afurika hazaba hari iterambere bityo rero ni ngombwa gukorana na Afurika no ku nyungu z’abandi kuko bijyana n’iterambere ryose ry’abatuye Isi.

Ati “Ntidushobora guhunga gukora ibintu twemeranyije kuko tuzi ko ari byo bizatugeza ku byo twifuriza umugabane wacu. Nta yindi nzira iri mu biganza by’umuntu runaka yatugeza ku mpinduka twifuza ni twe ubwacu.’’

Perezida Kagame yagaragaje ko ibihugu n’abantu bakora ku nyungu zabo kandi na Afurika ikwiye kugendera muri uwo murongo.

Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika ikungahaye ku mutungo kamere ndetse ukaba unakenerwa n’abandi mu Isi bityo ko hakenewe ubufatanye n’imikoranire inyuze mu mucyo hagati y’impande zombi buri ruhande rukabyungukiramo.

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko mu myaka iri imbere, umugabane wa Afurika ari wo mugabane uzaba utera imbere byihuse ugereranyije n’indi migabane, agaragaza ko byari bikwiye ko uhabwa amahirwe awufasha kugera kuri iyi ntumbero y’iterambere nk’uko n’indi migabane iyahabwa.

Yagize ati “Umuntu aharanira inyungu z’abatuye Isi ate kandi aheza umugabane wacu? Kandi urebye uko ibintu bimeze, ahantu honyine hazaba hatera imbere byihuse mu myaka mirongo iri imbere ni muri Afurika."

Iyi nama yatangiye kuva tariki 27 kugeza ku ya 31 Gicurasi 2024 yahuriranye n’uko BAD yizihiza imyaka 60 imaze ishinzwe, yishimira uruhare yagize mu gutera inkunga imishinga itandukanye igamije iterambere ry’umugabane wa Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka