Abadepite bagiye gusura Uturere twose bagenzura ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda za Guverinoma

Kuva ku wa 17 Ugushyingo kugeza ku wa 04 Ukuboza 2022, Abadepite bateguye ingendo zo kwegera abaturage, hagamijwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda za Guverinoma.

Bimwe mu bikorwa bazibandaho birimo kumenya ibirebana n’imibereho y’abaturage muri rusange n’imibereho y’abaturage bo mu byiciro byihariye, by’umwihariko urubyiruko, abagore, abafite ubumuga n’abageze mu zabukuru.

Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Edda Mukabagwiza
Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Edda Mukabagwiza

Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Edda Mukabagwiza, yagize ati: “Muri izi ngendo, Abadepite bazanareba aho imishinga y’iterambere yagenewe ingengo y’imari muri uyu mwaka wa 2022/2023 igeze ishyirwa mu bikorwa.

Depite Mukabagwiza akomeza avuga ko Abadepite kandi bazanakurikirana aho imyanzuro yashyikirijwe Guverinoma ku bibazo byari byagaragaye mu ngendo rusange z’Abadepite zo muri Werurwe 2022 bigeze bikemuka.

Abadepite bazagirana ibiganiro n’abayobozi, bareba uko gutoza indangagaciro n’umuco w’ubwangamugayo bikorwa kandi bikitabwaho mu gushyira mu bikorwa gahunda za Guverinoma ziteza imbere umuturage.

Hirya no hino mu turere harimo kuba ibiganiro n'Intumwa za Rubanda
Hirya no hino mu turere harimo kuba ibiganiro n’Intumwa za Rubanda

Mu bikorwa bizasurwa harimo Ibikorwa n’imishinga biteza imbere abaturage muri rusange n’abo mu byiciro byihariye by’umwihariko; Amashuri y’imyuga; Imishinga y’iterambere ry’ubukungu, Amakoperative y’urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga, gahunda z’abageze mu zabukuru n’ibindi.

Muri izi ngendo, abaturage bazabona umwanya wo gushyikirana n’ababahagarariye no kubagezaho ibitekerezo, ibibazo n’ibyifuzo byabo, hagamijwe gukomeza kubakangurira kwitabira gahunda za Leta zibagenerwa.

Hazifashishwa kandi uburyo bwo gutanga ibiganiro n’ubutumwa kuri Radiyo z’abaturage ziri hirya no hino mu Turere kugira ngo ubutumwa bugere ku baturage benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bagenzure nimirenge SAco ntacyo imariye abaturage abayobozi bazo nibo bifatira inguzango zirenga3 Arasiye yanze kuziha akarere ngo kazicunge.ni uturima twabacunga iyomitungo.

Nzabakiza yanditse ku itariki ya: 19-11-2022  →  Musubize

Bagenzure nimirenge SAco ntacyo imariye abaturage abayobozi bazo nibo bifatira inguzango zirenga3 Arasiye yanze kuziha akarere ngo kazicunge.ni uturima twabacunga iyomitungo.

Nzabakiza yanditse ku itariki ya: 19-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka