Umunyarwandakazi uhakana Jenoside yashyizwe mu baziga ku ngaruka z’ubukoloni bw’Ababiligi

Amakuru aturuka mu Bubiligi aravuga ko Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, yahisemo izo mpuguke ishingiye ku itsinda ry’abanyamateka batanu (5), impuguke mu bwiyunge n’abahagarariye Abanyekongo baba mu Bubiligi; u Burundi n’u Rwanda na byo bifitemo abantu kuko na byo byagizweho ingaruka n’ubukoloni bw’Ababiligi.

Laure Nkundakozera Uwase
Laure Nkundakozera Uwase

Ukuriye iyo komisiyo Wouter De Vriendt, yavuze ko abatoranyijwe bose bari babikwiye kubera ubunararibonye avuga ko ababonamo.

Hagati aho muri izo mpuguke harimo Laure Nkundakozera Uwase, umunyarwandakazi uri mu bahakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nk’uko byemezwa n’urugaga mpuzamahanga rw’abashakashatsi kuri Jenoside (RESIRG asbl), rufite icyicaro mu Bubiligi.

Mu nkuru iheruka kuri iki kibazo, umuyobozi wa RESIRG Mazina Deogratias, yari yabwiye Kigali Today impungenge bafite ko Ababiligi bashobora kuzashyira muri iyo komisiyo Ababiligi bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, na bamwe mu Banyarwanda bagize uruhare muri Jenoside cyangwa ababakomokaho biyemeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Laure Nkundakozera Uwase, ubu ni avoka i Bruxelles mu Bubiligi akaba n’impuguke ku bijyanye n’akarere k’ibiyaga bigali. Yigeze kuba umunyamabanga mukuru wa Jambo asbl, ihuriyemo abahakana Jenoside, anaba umwanditsi mukuru wa Jambo News.

Ni umukobwa wa Anastase Nkundakozera wahamijwe n’Inkiko Gacaca ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse nyina Agnès Mukarugomwa yari umurwanashyaka ukomeye wa MRND, ubu ni umuyobozi wa Ikondera Libre, ikinyamakuru gisebya Leta y’u Rwanda.

Raporo ya mbere y’izo mpuguke itegerejwe mu Kwakira uyu mwaka. Ikazaba ikubiyemo amakuru y’ahantu hazakorerwa ubushakashatsi ku mateka y’ubukoloni bw’Ababiligi.

Nibarangiza kubona ibyo bakeneye, bazumva ubuhamya butandukanye bakore n’indi mirimo izakenerwa mbere yo kwandika raporo ya nyuma izaba ikubiyemo imyanzuro n’ibyemezo bazaba bafashe, ako kazi kakazamara umwaka ushobora kongerwa bibaye ngombwa.

Amakuru aturuka mu Bubiligi aremeza ko mbere y’uko itsinda ry’izo mpuguke ryandika raporo yabo ya mbere, komisiyo y’abadepite b’Ababiligi yabasabye kubanza kuganira n’Abanyekongo batandukanye bari muri diaspora yo mu Bubiligi, n’abahagarariye umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Inkuru bijyanye:

Komisiyo yiga ku ruhare rw’u Bubiligi mu bibazo bya Congo izagaragaze n’uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi – RESIRG

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka